Zambia: Babiri bacyekwaho gushaka kuroga Perezida wa Zambia batawe muri yombi

Sep 16, 2025 - 00:27
 0
Zambia: Babiri bacyekwaho gushaka kuroga Perezida wa Zambia batawe muri yombi

Zambia: Babiri bacyekwaho gushaka kuroga Perezida wa Zambia batawe muri yombi

Sep 16, 2025 - 00:27

Mu gihugu cya Zambia abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gushaka kuroga perezida wa Zambia Kainde Hichilema

Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abantu babiri igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza kwica Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi.

Leonard Phiri ukomoka muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde ukomoka muri Mozambique batawe muri yombi mu Ukuboza 2024, ubwo bafatanwaga uburozi burimo uruvu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Phiri na Mabulesse bari barahawe ikiraka n’umudepite watorotse ubutabera, kugira ngo bice Perezida Hichilema.

Mu rubanza, bo bavugaga ko ari abavuzi gakondo ariko umunyamategeko wabo, Agrippa Malando, we yemeye ko bakoze icyaha, abasabira koroherezwa igihano kuko ari ubwa mbere bakurikiranywe n’ubutabera.

Umucamanza Fine Mayambu yagize ati “Bombi bemeye ko bari batunze uburozi. Phiri yerekanye umurizo w’uruvu yifashishaga mu migenzo, bikaba byari guteza urupfu mu minsi itanu.”

Mayambu yagaragaje ko Phiri na Mabulesse atari abanzi ba Perezida Hichilema gusa, ahubwo ko ari abanzi b’abaturage ba Zambia.

Mayambu yagaragaje ko nubwo siyansi itemera amarozi nk’aya, ari ngombwa ko itegeko ryubahirizwa kuko rirengera sosiyete ishobora guterwa ubwoba n’abavuga ko bafite imbaraga zidasanzwe.

Nubwo siyansi itemera amarozi nkaya ntibubujije ko hirya no hino mu bihugu bitandukanye kw'isi hakomeza kumvukana abaturage bavuga ki amarozi akoreshwa mu biturage.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089