Tanzania: Abasore batanu bacyekwaho gusambanya umukobwa muruhame batawe muriyombi
Tanzania: Abasore batanu bacyekwaho gusambanya umukobwa muruhame batawe muriyombi
Leta ya Tanzania yamaze gutangaza ko abantu batanu bicyekwa ko ari Abasirikare baherutse gusambanya umukobwa muruhame bamaze gutabwa muriyombi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, nibwo hasakaye Video mu bihe bitandukanye zerekanaga abasore batanu bariho basambanya umukobwa.
Nyuma yaho iyo video igiriye hanze, inzego zitandukanye zamaganye icyo gikorwa ndetse banasaba ko abigizemo uruhare bose batabwa muriyombi bakabiryozwa.
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2024, nibwo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Hamadi Masauni yemeje ko abo basore bamaze gutabwa muriyombi.
Mubutumwa bugufi bwo kuri WhatsApp yandikiye Umunyamakuru yasubije ati" yego bamaze gufatwa".
Amakuru avuga ko muri iyo video abo basore bivugwa ko ari igihano bashyiraga mu bikorwa mu mabwiriza bari bahawe na Fande wabo w'umugore ufite ipeti rya Captain , wabasabye gusambanya uwo mukobwa kubera ko akunze kugendana n'umugabo we.
Gusa nubwo Minisitiri Hamadi yavuze ko abo basore bamaze gutabwa muriyombi, yirinze kwemeza niba koko ari abasirikare kubera ko iperereza rigikomeje., ariko nubwo Iperereza ritari ryemeza ko abo basore ari abasirikare, ababonye izo video bemezako bariya basore ari abasirikare kuko bamwe basanzwe babazi.





