Tanzania: Polisi yataye muri yombi Guverineri ucyekwaho gusambanya Umunyeshuri
Tanzania: Polisi yataye muri yombi Guverineri ucyekwaho gusambanya Umunyeshuri
Polisi yo mu ntara ya Mwanza muri Tanzania, yataye muriyombi uwahoze ari Guverineri w'Intara ya Simiyu Dr Yahya Nawanda., ukurikiranyweho gusambanya umunyesh wiga muri Kaminuza.
Uyu Nawanda aherutse gukurwa ku buyobozi bw'iyo Ntara kuri uyu wa kabiri mu mpinduka zakozwe na Perezida Samia, ariko bikaba byarabaye mu rwego rwo kugirango abanze ukurweho ubudahangarwa yari afite kugirango inzego z'umutekano zibone ku mukurikirana.
Itabwa muriyombi rya Nawanda ryatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2024 n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwanza Wilbroad Mtafungwa.
Uyu Muyobozi wa Polisi yavuze ko Nawanda afitwe n'igipolisi aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w'imyaka 21 wiga muri Kaminuza muri iyo Ntara ya Mwanza., bityo iperereza rikaba rikomeje kugirango hamenyekane ukuri kwibyo akurikiranyweho.
Kuri uyu wa kabiri uyu Nawanda yari yatangarije Radio Wasafi ko ibyo bamushinja ataribyo ahubwo ko ibyabaye ari akagambane kugirango akurwe kuri uriya mwanya.







