Tanzania: Umuti uhindura uruhu unyuze muri serumu ugasa uko ubyifuza urakosha
Tanzania: Umuti uhindura uruhu unyuze muri serumu ugasa uko ubyifuza urakosha
Nyuma yaho abagore n'abakobwa bakoresha ibinini n'amavuta atandukanye azwi nka Mukorogo atuma uruhu ruhinduka ukaba uko ubyifuza, ubu muri Tanzania haravugwa umuti unyuzwa muri Serumu umuntu agahinduka nk'umwarabu cyangwa umuzungu mu gihe gito.
Nubwo uyu muti uhindura uruhu rw'umuntu mu gihe gito ugahita usa uko ubyifuza, ntabwo ubasha kwigonderwa naburi wese kuko uragura Amashilingi Miliyoni n'igice inshuro imwe gusa, kandi umuntu kugira ngo ahindure uruhu rwe uko abyifuza asabwa kubikora inshuro eshatu, ni ukuvuga inshuro imwe buri cyumweru mu gihe ki byumweru bitatu.
Gusa nubwo abafite Amashilingi yabo bariho bitabira iyo gahunda yo guhindura uruhu rwabo rugasa uko babyifuza, abahanga mu by'ubuvuzi bavuga ko iyo miti ikoreshwa mu guhindura uruhu ishobora kuzabagiraho ingaruka zirimo no kurwara kanseri ndetse no kugira ibibazo by'impyiko.







