The ben yahawe igihembo gikomeye
The ben yahawe igihembo gikomeye
Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin Umaze kwamamara mu muziki w'u Rwanda nka The ben cyangwa Tiger B yahawe igihembo gikomeye mu bitangirwa muri afurika y'iburasirazuba
Uyu muhanzi uri mu bamaze kubaka izina mu muziki w'u Rwanda yakiriye iki gihembo yari yatsindiye mu mwaka wa 2025 gusa kubona uko agihabwa bikaba ingorabahizi kuko yari yatowe nk'umuhanzi ufite indirimbo nziza muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku munsi wo kucyumweru, kuwa 15 z'ukwa kabiri 2026 nibwo The ben yakiriye iki gihembo cyari cyatangiwe muri Uganda mu mezi yashize muri 2025 kuko ariho byatanzwe ari naho yatangajwe nk'umwe mu babonyemo kimwe ku nshuro yabyo ya 14.
Iki gihembo The ben yatwaye ni icya Hipipo Music akaba yaragitwaye kubera indirimbo yitwa True love yabaye ikimenyabose muri afurika nyuma yo kuyishyira hanze ubwo we n'umufasha we wayigaragayemo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa mbere bamaze kubona bise Luna.
Iyi Ndirimbo yitwa True love ya The ben niyo afite kuri Shene ye ya Youtube imaze kurebwa cyane kuko igeze kuri Miliyoni 8 na 500 ikurikirwa na Ni Forever yakoreye umugore we Pamela Uwicyeza biteguraga gukora ubukwe naho Muzo yashyize ku yandi ma Shene akaba afite iyitwa Why yakoranye na Diamond Platnumz aho yo igize Miliyoni 27 z'abamaze kuyireba.





