“Turifuza umwana ushoboye kandi ushobotse”— Madamu Uwera Parfaite

Sep 3, 2025 - 05:52
 0
“Turifuza umwana ushoboye kandi ushobotse”— Madamu Uwera Parfaite

“Turifuza umwana ushoboye kandi ushobotse”— Madamu Uwera Parfaite

Sep 3, 2025 - 05:52

Mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa mbere habereye amatora y’abagize Komite y’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu Uwera Parfaite, Visi Meya w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) mu Karere, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Umwana (NCDA), ndetse n’abakozi bo mu ishami ry’Imiyoborere Myiza.

Ihuriro ry’abana rifatwa nk’urubuga rw’ingenzi mu gutuma ijwi ry’abana rihabwa agaciro, rikaba n’ishuri ribategura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza. Amatora yo ku rwego rw’Akarere, agamije gutoranya abahagararira bagenzi babo ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’Igihugu.

Mu butumwa bwe, Madamu Uwera Parfaite yashimangiye ko abana ari bo Rwanda rw’ejo, bityo bagomba gutegurwa hakiri kare kugira ngo bazavemo abayobozi beza.

Yagize ati: “Turifuza umwana ushoboye kandi ushobotse, ushobora guhagararira bagenzi be akabagezaho ibitekerezo bifasha igihugu kugera ku iterambere. Ni ngombwa ko abana bacu baba inyangamugayo kandi bagatozwa gukunda igihugu cyabo.” 

Yakomeje asaba abana batowe kutazibagirwa inshingano bahawe, ahubwo bakaba intangarugero mu ishuri, mu miryango yabo no mu muryango mugari nyarwanda. Yabasabye kandi kujya baharanira inyungu z’abana bose aho kugarukira ku nyungu zabo bwite agira ati: “Ihuriro ry’abana ni urubuga rutegura umuyobozi w’ejo hazaza. Turashima abana bahatanira izi nshingano kuko bigaragaza ko biteguye guharanira inyungu z’abana bose.”

Amatora yabereye i Gicumbi yasojwe mu mucyo no mu bwisanzure, maze hatorwa abana bazahagararira Akarere mu matora y’Intara y’Amajyaruguru azabera i Musanze ku wa kabiri. Ni amatora ategerejweho gutanga ijambo rikomeye ku bana mu bikorwa by’iterambere n’imiyoborere y’igihugu.

  Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure