U Bwongereza: Abafite imyaka 16 bashobora kwemererwa gutora

Jul 18, 2025 - 03:24
 0
U Bwongereza: Abafite imyaka 16 bashobora kwemererwa gutora

U Bwongereza: Abafite imyaka 16 bashobora kwemererwa gutora

Jul 18, 2025 - 03:24

Guverinoma y’u Bwongereza yateguye umushinga w’itegeko ugamije kwemerera abafite imyaka 16 gutora abayobozi b’igihugu cyabo mu nzego zitandukanye.

Itegeko ryo mu Bwongereza ubusanzwe ryagenaga ko umuntu wemerewe gutora ari ufite imyaka 18 kuzamura.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yavuze ko abantu bakiri bato nabo bakwiriye guhabwa ijambo mu kugena icyo amafaranga basora azakoreshwa.

Mu gihe uyu mushinga w’itegeko wakwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bivuze ko mu matora rusange ataha haboneka abatora bashya barenga miliyoni 1,5, kuko bafite imyaka 16 cyangwa 17.

Biteganyijwe ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa mu matora rusange yo mu 2029.

Kugabanya imyaka y’abatora ni imwe mu ngingo zikubiye mu mushinga w’itegeko mushya ujyanye n’amatora mu Bwongereza.

Mu gihe byakwemezwa u Bwongereza bwakwinjira mu bihugu bike by’i Burayi byemerera afite imyaka 16 gutora, nyuma ya Autriche yabyemeje bwa mbere mu 2008 na Malta yabyemeje mu 2018.

Mu bindi bihugu byemerera abafite iyi myaka gutora harimo Brésil, Nicaragua, Ecuador na Argentine.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849