U Rwanda: Gukuraho ingamba z’ubwirinzi ngo byaba ari ukwisubiriramo ikosa rya 1994, kuko FDLR igihari

Oct 1, 2025 - 02:56
 0
U Rwanda: Gukuraho ingamba z’ubwirinzi ngo byaba ari ukwisubiriramo ikosa rya 1994, kuko FDLR igihari

U Rwanda: Gukuraho ingamba z’ubwirinzi ngo byaba ari ukwisubiriramo ikosa rya 1994, kuko FDLR igihari

Oct 1, 2025 - 02:56

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yavuze ko u Rwanda rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi, mu gihe FDLR igifite ukwishyira ikizana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko hari ikosa rimwe u Rwanda rwakoze rutazongera gusubira ukundi.

Ni ingingo yagarutseho ku wa 30 Nzeri 2025, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro byagarutse ku butumwa bw’Ingabo za Loni muri RDC, Monusco.

Amb. Martin Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro bya Doha ndetse n’amasezerano ya Washington, ariko yibutsa ko byombi kugira ngo bitange umusaruro bisaba ubushake bwa politike ku mpande zose.

Ati “Aya ni amahirwe aza rimwe yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi akanama k’Umutekano ka Loni kagomba kubishyigikira. Turasaba impande zose kubahiriza ibyo zemeye kandi zikinjira mu biganiro mu buryo bwubaka kandi zigaharanira ko ibi biganiro bivamo ingamba zikomeye zizana amahoro, ndetse zigakemura ibibazo bihembera amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC. Ndashaka kongera gushimangira ko u Rwanda rufite ubushake muri ibi biganiro kandi tuzabishyira mu bikorwa.”

Mu ijambo rye Amb. Martin Ngoga yagarutse ku nenge ziri muri Raporo Loni iherutse gukora ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko kimwe mu bibazo iyi raporo ifite ari uko ica hejuru imvugo zihembera urwango, ndetse n’ubwicanyi bushingiye ku moko buri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Imvugo zihembera urwango ni ikintu kibi cyane […] ni nde utarabonye imvugo z’urwango ku mbuga nkoranyambaga, mu nsengero, mu mashuri aho urwango rwigishwa abana b’imyaka 10. Mu cyumweru gishize abantu bamwe baribasiwe kubera ko bafite amazuru maremare, abazi amateka y’akarere bazi icyo ibyo bivuze, izuru rirerire rivuze urupfu ku bantu bamwe. Ibi ntabwo ari ibintu iyi raporo ikwiriye kugarukaho mu buryo bw’amahushuka.”

Yavuze ko ikindi kibazo iyi raporo itagarukaho mu buryo bwimbitse ari ikijyanye n’abacanshuro bari mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Raporo ntabwo ivuga ku bacanshuro. Hari amahame y’Umuryango w’Abibumbye akumira ikoreshwa ry’abacanshuro, hari imyanzuro irenga ibiri y’Akanama k’Umutekano ka Loni irwanya ikoreshwa ry’abacanshuro. Hari umwanzuro w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe urwanya ikoreshwa ry’abacanshuro, ni ryari aka Kanama kigeze kaganira ku kibazo cy’abacanshuro?”

Ubu abacanshuro barahari, na mbere bari bahari ubwo baturumburwaga mu mashyamba, buri wese yari ahari yarabibonye, kubera iki Akanama k’Umutekano ka Loni kadafata ibi bintu nk’ikibazo? Kandi kubera iki ibi Monusco itabifata nk’ikibazo? Kubera iki ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda? Ni uko ari hafi y’umupaka wacu.”

Kuki FDLR yabaye ndakorwaho?

Muri Nzeri 2025, Ihuriro ry’Ingabo za RDC ryategetse Abanyamulenge kuva muri Uvira mu minsi 10, bakajya mu Rwanda aho bakomoka. Ni icyemezo kandi cyarebaga Aba-Masai bo muri Tanzania na Kenya, kuko bivugwa ko na bo baremetse nk’Abatutsi.

Amb. Martin Ngoga yagarutse kuri iki kibazo, yibaza impamvu Umuryango w’Abibumbye utagize icyo ugikoraho.

Ati “Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo bari kuvangurwa kugira ngo birukanwe banicwe, ni nde utarumvise cyangwa ngo amenye ko hari umwanzuro watanzwe muri Uvira usaba Abatutsi kuva mu gihugu, bahabwa nyirantarengwa y’iminsi 10 […] ni iyihe nama y’igitaraganya yateguwe mu gukemura iki kibazo?”

“Kubera iki kugeza uyu munsi Loni yaruciye irarumira kuri byo? Ni ibintu bisanzwe kuba ubwoko runaka bwategekwa kuva mu gihugu cyabwo, ngo bujye ahandi batekereza ko ariho bubarizwa?”

Amb. Martin Ngoga yabwiye aka Kanama ko bitumvikana uburyo ikibazo cya FDLR gikomeje kurenzwa ingohe, kandi iteje inkeke ku mutekano w’u Rwanda.

Ati “FDLR ishyigikiwe na Guverinoma ya RDC ifite inkomoko mu ngabo zishe Abanyarwanda miliyoni imwe, ni wo mutwe wonyine wakoze Jenoside wagumanye imiterere ya gisirikare, mu bice bizwi, ugifite umugambi umwe […] nta wundi mutwe nzi wakoze Jenoside mu mateka wagumanye iyo miterere ya gisirikare, ugumana intwaro zawo, wongera kwisuganya ndetse urashyigikirwa kandi ukomeza guharanira gusohoza umugambi wawo mu gihe cy’imyaka 31, ndetse uyu munsi raporo ikaba ivuga ko hari ibice ugenzura, ariko ukaba ari ntakorwaho? Iyi ni FDLR iganirwaho hano nk’ikibazo kizwi.”

Yakomeje avuga ko FDLR ikorana na Leta ya RDC muri uyu mugambi, kandi na Loni izi iby’ubu bufatanye.

Ati “FDLR iri muri FARDC kandi birazwi ndetse biri no muri raporo yanyu, FDLR ifashwa na Guverinoma ya RDC biri muri raporo yanyu, Monusco ikorana n’igisirikare cya RDC kandi izi neza ko FDLR iri muri iki gisirikare, icyo Monusco ikora ni ukwirinda batayo FDLR ibarizwamo, iyo ni iyihe mikorere?, aho niho Monusco ihagaze, ubufatanyacyaha bwaba buvuze iki? niba ubwo atari ubufatanyacyaha?”

Yavuze ko bitumvikana uburyo iri huriro ryiyemeje kurwanya M23, kandi ari Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Mu bwenge bw’aka Kanama ni gute byagenze ngo habeho ubwo bufatanye bugamije kurwanya M23, kurwanya u Rwanda. M23 ni Abanye-Congo birukanwa mu gihugu cyabo, u Rwanda ni igihugu cyanyuze muri Jenoside biturutse kuri FDLR kandi rwagizweho ingaruka n’ibindi bitero 21 nyuma yo mu 1994. […] niba mushaka kumenya inshuro FDLR yateye u Rwanda, murebe umubare w’amatangazo mwagiye musohora, kubera ko buri gihe iyo bateye u Rwanda mugira abaturage banyu inama yo kutajya muri icyo gice cy’u Rwanda.”

Ni ikosa tudashobora kongera gukora

Amb. Ngoga yakomeje avuga ko niba abantu bashaka kumenye inshuro FDLR yateye u Rwanda bashobora kugendera kuri ayo matangazo.

Yavuze ko u Rwanda rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihari, ashimangira ko rubikoze kwaba ari ugusubiramo amakosa.

Ati “Mushobora gukusanya ayo matangazo, azababwira inshuro FDLR yateye u Rwanda, none turi gusabwa gukuraho ingamba zacu z’ubwirinzi, mu gihe FDLR ifite ibice igenzura nk’uko Keita yabitubwiye. Byatubayeho rimwe mu 1994, ubwo twemeraga inama z’Abanyamadini batubwira kwihisha mu nsengero, twicwa nk’inka, ntabwo bizongera kubaho. FDLR ni Abanyarwanda, kandi mu Rwanda niho bakwiriye kuba bari, ibi ni nabyo dusaba RDC gukora.”

Amb. Ngoga yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abayigizemo uruhare bahungira muri Tanzania, ariko iki gihugu cyibyitwaramo neza ku buryo nta kibazo u Rwanda rufitanye na Tanzania. Kuri RDC ho ngo si ko byagenze, kuko FDLR yahawe rugari, yongera kwisuganya ngo izongere itere u Rwanda yice Abatutsi.

Henriette UWAMAHIRWE