U Rwanda na Algeria mu rugendo rushya rw’ubufatanye bwa gisirikare

Jul 24, 2025 - 06:14
 0
U Rwanda na Algeria mu rugendo rushya rw’ubufatanye bwa gisirikare

U Rwanda na Algeria mu rugendo rushya rw’ubufatanye bwa gisirikare

Jul 24, 2025 - 06:14

Ibihugu by’u Rwanda na Algeria byateye intambwe ikomeye mu mibanire yabyo, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare agamije kongera ubushobozi bw’ingabo zombi no guhangana n’ibibazo bihuriweho mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Aya masezerano yasinyiwe mu Murwa Mukuru wa Algeria, i Alger, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda, yagiranaga ibiganiro byimbitse na General Saïd CHANEGRIHA, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria.

Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ribigaragaza nk’urufunguzo rw’ubufatanye burambye, bufatika kandi bushingiye ku nyungu rusange, rihamya ko rizarushaho gushimangira umubano w’ibi bihugu byombi mu rwego rwa gisirikare. Afungura inzira y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga rikoreshwa mu bya gisirikare, inganda z’igisirikare, kubona ibikoresho bya gisirikare, gusangira amakuru y’ubutasi, kurwanya iterabwoba n’imyitozo rusange,” nk’uko RDF yabitangaje kuri X.

Uyu mubano si mushya, kuko kuva mu 1982 u Rwanda na Algeria byari bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza, uburezi, umuco n’umutekano.

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira iyi mikoranire, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algeria mu kwezi kwa Kamena 2025, ku butumire bwa Perezida Abdelmadjid Tebboune. Ni uruzinduko rwabaye urufunguzo rw’indi mishinga y’ubufatanye, u Rwanda rutangaza ko rugiye gufungura Ambasade muri Algeria, aho Ambasaderi Vicent Karega aherutse kugenwa na Guverinoma nk’uzayihagararira.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje gushyira imbaraga mu ubuzima, ubucuruzi, ishoramari n’uburezi, mu rugendo rushya rwo kongera ubufatanye bushingiye ku nyungu z’Abanyafurika n’amahoro arambye.

Henriette UWAMAHIRWE