U Rwanda rutitije ijwi ku bitero bya Israel kuri Qatar

Sep 11, 2025 - 09:46
 0
U Rwanda rutitije ijwi ku bitero bya Israel kuri Qatar

U Rwanda rutitije ijwi ku bitero bya Israel kuri Qatar

Sep 11, 2025 - 09:46

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero Israel yagabye kuri Qatar tariki 9 Nzeri 2025, igambiriye kwivugana abayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze kuri uyu wa Kane, rwavuze ko kurenga ku mahame y’ibanze agenga imibanire y’ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.

Ruti “Gukinisha nkana amahame y’ibanze agenga imibanire y’ibihugu ni ibintu bibi kandi biteye inkeke, kandi biganisha Isi ku kubaho itagendera ku mategeko mu buryo butigeze bubaho. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera nta shingiro bifite, ariko umuryango mpuzamahanga usa n’ushyigikiye ko bikomeza nta kubiryozwa.”

U Rwanda rwakomeje ruvuga ko “Uburyarya no kurebera mu bihe nk’ibi, by’umwihariko bikozwe n’abakomeye, bishyira Isi mu byago byo kwisanga mu mvururu n’ibibazo.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko Qatar ikwiriye kuba ishimirwa kubera uruhare iri kugira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bimaze igihe kandi bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Qatar muri ibi bihe bikomeye, ndetse isaba ko mu gukemura iki kibazo kimaze igihe mu Burasirazuba bwo hagati gikemurwa binyuze mu mategeko n’uburyo bwimakaza amahoro.

Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Israel yagabye ibitero i Doha, bigamije kwivugana abayobozi ba Hamas, ariko ibikora itabanje kugisha inama Qatar.

Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10.

Hamas yavuze ko abagize itsinda ry’intumwa zayo ziri mu biganiro i Doha barashweho ariko ko barokotse icyo gitero. Yavuze ko abandi batandatu, barimo n’ushinzwe umutekano w’Umunya-Qatar, bishwe.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibyakozwe na Israel ari iterabwoba ku gihugu cyabo, kitapfa kugenda gutyo gusa kuko na bo bafite uburenganzira bwo kugisubiza uko byagenda kose.

Mu bamaganye iki gitero harimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko Israel yakigabye itabanje kumugisha inama.

Ati “Qatar ni umufatanyabikorwa ukomeye akaba n’inshuti ya Amerika. Ntabwo nishimiye ahagabwe iki gitero. Ni icyemezo cya Minisitiri Netanyahu, ntabwo ari icyemezo cyafashwe nanjye.”

Yavuze ko akimenya iby’iki gitero yahise ategeka intumwa ye yihariye Steve Witkoff, kuburira abayobozi ba Qatar, ariko ku bw’amahirwe make uwo muburo watanzwe amazi yarenze inkombe ku buryo igitero kitari kubasha guhagarikwa.

Henriette UWAMAHIRWE