U Rwanda rwemerewe miliyari 435Frw zo gukwirakwiza amashanyarazi
U Rwanda rwemerewe miliyari 435Frw zo gukwirakwiza amashanyarazi
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yemeje miliyoni 173.84 z’Amayero arenga miliyari 289,4 Frw yo gushyigikira gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi n’ingufu zitangiza ibidukikije mu Rwanda.
Aya mafaranga aziyongeraho andi miliyoni 86.92 z’Amayero azatangwa na Banki ya Aziya igamije guteza imbere Ishoramari mu Bikoresho (AIIB), azatuma umushinga ugira agaciro ka miliyoni €260.76 [akabakaba miliyari 435 Frw].
Itangazo ryasohowe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere rivuga ko aya mafaranga azafasha u Rwanda mu mushinga uzwi nka RBF II, ugamije guteza imbere urwego rw’ingufu by’umwihariko kugeza amashanyarazi kuri bose mu buryo bugezweho, kwimakaza ingufu zitangiza no kubakira ubushobozi ibigo bitandukanye bitanga izi serivisi.
Yavuze ko aya azageza amashanyarazi mu ngo ibihumbi 200, afashe ibigo by’ubucuruzi 850 gufatira amashanyarazi ku muyoboro mugari, hanatangwe amashanyarazi ku ngo ibihumbi 50 adafatiye ku muyoboro mugari.
Riti “Byongeye aya mafaranga kandi azanafasha ingo ibihumbi 100 n’ibigo bya leta 310 kubona ibikoresho byifashishwa mu guteka hifashishijwe ingufu zitangiza, ndetse afashe mu gushyira amatara ku mihanda ireshya na kilometero 200 yo mu mijyi yunganira Kigali.”
BAD yavuze ko aya mafaranga azaba ari aya kabiri agiye guhabwa u Rwanda kuko rwageze ku musaruro mwiza mu rwego rw’ingufu.
Ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo, EICV7, bigaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.
Muri 2024 ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze ku kigero cya 72% zivuye kuri 34% by’ingo zacanirwaga muri 2017, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025.
Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga 2017 kugeza 2024, ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi, zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.







