Uburyo bushya: Ibigo by’amashuri bigiye kujya byihangira imishinga y’iterambere rirambye

Oct 4, 2025 - 04:24
 0
Uburyo bushya: Ibigo by’amashuri bigiye kujya byihangira imishinga y’iterambere rirambye

Uburyo bushya: Ibigo by’amashuri bigiye kujya byihangira imishinga y’iterambere rirambye

Oct 4, 2025 - 04:24

Baraganira ku burezi butanga iterambere rirambye Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi bageze kure gahunda y’umushinga w’burezi burambye bunageza ku iterambere rirambye, izatuma ibigo by’amashuri bizajya bikora imishinga y’iterambere ndetse itangiza ibidukikije aho bibarizwa.

Kuva mu 2015, ibihugu byo mu Isi binyuze mu Muryango w’Abibumbye byemeranyije intego byise iz’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals).

Muri izo ntego 17 zigomba kuba zagezweho bitarenze 20230, iya kane ivuga uburezi, iya 13 ikavuga ku kurinda ikirere ndetse n’iya 11 ivuga ko imiryango n’abantu bagomba kubaho mu buzima burambye.

Kuri ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Umurage n’Umuco, (UNESCO), rifatanyije na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda bageze kure umushinga wiswe ‘Leadership for Education for Sustainable Development (LEAD-ESD)’ ugamije gutuma integanyanyigisho zizajya zigishwa mu mashuri zizajya zituma amashuri agira imishinga y’iterambere rirambye ndetse no kurengera ibidukikije.

Uyu mushinga urimo n’ibindi bihugu bya Afurika birimo; Kenya, Uganda na Seychelles, Ethiopia na Tanzania.

Mu Rwanda, abarimu bigisha mu mashuri nderabarezi batangiye guhugurwa no kubwirwa iby’ibanze ku buryo iyo gahunda izakorwamo.

Gildas Irarora wigisha mu Kigo Nderabarezi TTC Zaza avuga ko ubu bageze kure umushinga wabo wo gutera ibiti by’imbuto hagamijwe ko abanyeshuri bazajya babona imbuto ku ifunguro ndetse bakabona n’amafu azajya aturuka muri ibyo biti.

Ati “ Mu by’ukuri umushinga twarawishimiye kuko iyo umwana ateye igiti agisigira n’abarumuna be, urumva ko atari umushinga uati uwa none.”

Uyu yavuze ko ubu bahawe hegitari enye zo guteramo ibiti by’imbuto by’avoka.

Claudine Musabimana, wigisha mu kigo nderabarezi TTC Nyamata yavuze ko kuba baratekereje ko ibigo by’amashuri byagira imishinga yo kubungabunga ibidukikije bijyanye n’intego z’uburezi.

Ati “Ku ruhare rw’abarimu bidufasha gutanga uburezi butanga ibisubizo ku bibazo bihari ndetse gutuma abantu bagira ubuzima bwiza.”

Dominique Mvunabandi, Umuyobozi ushinzwe ubumenyi bw’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, akaba ari na we ukurikirana uwo mushinga mu buryo bwa tekiniki, , avuga ko mu Rwanda ubu bageze kure bashyira mu bikorwa ibijyane n’uburezi bugamije iterambere rirambye no kubungabunga ibidukikije.

Ati “Twahisemo ibigo by’amashuri y’inderabarezi (TTC) byose byo mu gihugu, buri shuri ryahisemo abarimu batanu, bagahitamo ubayobora, hari integanyanyigisho ihuza ibyo bihugu byose igamije kubigisha udushya tujyanye n’iyo puroguramu ijyanye na LEAD-ESD. Bitewe n’aho baherereye, bazakora imishinga ifite udushya, ibyo bireba abana bikareba n’abarimu.”

Pascal Gatabazi, Umujyanama mukuru mu bijyanye na tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, yagaragaje uburezi nyabwo ari ubutuma Igihugu n’Isi bishobora guhangana n’ibibazo bifite no kugera ku ntego.

Ati “Tugenda twongeramo ibikenewe [mu burezi] , kuko ubu ntawe utazi ko Isi ihangayikishijwe n’imihindagurikire y’ikirere, ubwo se waba wigisha iki utigishije ibintu byanakugiraho ingaruka zanaguhitana.”

Dr. Patience Awopegba, Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, umurage n’umuco, (UNESCO) mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba , yagaragaje ko abantu badatekereje uko bagera ku iterambere ririnda ibidukikije baba bishyira mu bibazo kuko nta handi bazatura nibangiza Isi.

Baraganira ku burezi butanga iterambere rirambye

Pascal Gatabazi, Umujyanama mukuru mu bijyanye na tekiniki muri MINEDUC

Dr. Patience Awopegba Umuyobozi muri UNESCO muri Afurika y’Uburasirazuba

Henriette UWAMAHIRWE