Ubusobanuro bw'izina Aisha, izina ry’umukobwa ukunda kubara inkuru
Ubusobanuro bw'izina Aisha, izina ry’umukobwa ukunda kubara inkuru
Aisha ni izina rifite inkomoko mu cyarabu aho risobanura ubuzima, rihabwa umwana w’umukobwa.
Abantu baryandika mu buryo butandukanye: Aisha, Aicha, Ayşe, Aiša, Ajša, Aïcha, ndetse na Ayesha.
Bimwe mu biranga ba Aisha
Ni intyoza mu kuvuga, akunda kubara inkuru ndetse akabasha no kwemeza abantu, usanga ari umuntu utagira icyo atinya.
Aisha usanga ari umuntu ushoboye uhindura abandi kandi utadinya kugaragaza ibyiyumviro bye ku myemerere.
Ni umuntu usabana cyane, ukundwa kandi ugira urusaku, aho ari hose aba avuga.
Ni umuntu ufata inshingano n’ubuyobozi ku buryo ahinduka nk’umugaragu w’akazi akora.
Abantu baramwizera cyane, kandi usanga arangwa no kutaruhuka, igihe cyose usanga afite ibintu arimo gukora.
Ntabwo apfa kwizera ibyo abonye, ibintu byose adasobanukiwe ntapfa kubyemera
Ni umuntu utagira imikino, mu rukundo iyo hajemo imikino ahita abivamo kuko ibintu byose abikora akomeje.
Bamwe mu byamamare bitwa Aisha
Aisha Tyler: ni umunyamerika ukina filime, umwanditsi w’ibitabo n’umuririmbyi.





