Ubusobanuro bw'izina Assumpta izina ry’umukobwa wiyumvamo ubuyobozi
Ubusobanuro bw'izina Assumpta izina ry’umukobwa wiyumvamo ubuyobozi
Assumpta ni izina risobanura assumption “ukujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya” ni izina rikomoka muri Irland. Rihabwa abana b’abakobwa bavutse ku itariki ya 15 Kanama iyo hizihizwa uwo munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Birikiramariya.
Bimwe mu biranga Assumpta
Avuka yiyumvamo ubuyobozi, icyizere agikomora ku bamuzengurutse, ni umuntu udakunda ibigezweho.
Assumpta akunda akazi gakoreshwa imbaraga z’amaboko ye. Arasabana ubundi akicecekera.
Ni umuntu uzi gusesengura kuko afata akanya agatekereza ku kintu runaka mu buryo bwimbitse.
Ntabwo akunda umuntu umwirukansa aba ashaka gukora gahoro gahoro,ikintu kimwe yakivaho agakora ikindi ariko byose akabikora atuje kandi buhoro nta stress.
Akunda gukora ibijyanye n’ubucuruzi ariko akagira inenge yo gukomza ibintu cyane ntabwo ari umuntu woroshya ubuzima
Bamwe mu byamamare bitwa Assumpta
Assumpta Serna: Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka muri Espagne





