Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Faustin
Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Faustin
Faustin ni izina rikomoka mu kilatini "faustus" Bisobanura "umutunzi" gusa nanone hari aho risobanura “ibyishimo”
Imiterere yaba Faustin
Faustin ni umuntu ugira amarangamutima cyane, acika intege byihuse, agira ubwibone ndetse yumva nta kintu cyamunanira kandi ntibyakorohera buri wese guhindura ibitekerezo bye,
Faustin ni umunyabwenge kandi arashyikirana, yishimira gufasha abandi, aririnda cyane ngo hatagira uwo bahurira mu makimbirane kuko usanga yanga ikintu cyamukomeretsa.
Nubwo agira ikibazo cyo kwerekana ibyiyumvo bye kubera gutinyuka no kwiyoroshya gukomeye, ba Fautin bakunze kuba intiti kandi bakagira ubudahemuka
Gusa nanone Faustin Ni umuntu ukunda guhindagurika ibije byose bituma areka ibyo yari yiyemeje gukora akongera gutangira ibindi bundi bushya ibyo bigatuma atagera ku byo yiyemeje byose nubwo aba yihaye gahunda nyinshi
Kubera ukuntu Faustin ahindagurika,urukundo rwe narwo ntiruhama hamwe kuko iyo abonye uwo akunze ahita areka uwo bakundanaga agafata undi gutyo gutyo bigatuma atagira umukobwa bakundana by’ukuri keretse iyo abonye wawundi uzi gukunda akamugumaho ndetse akamushyira ku murongo
Iyo akiri muto bisaba ko ababyeyi be bamuba hafi kugirango bamubuze kurengera kuko arakubagana cyane
Bimwe mu biranga ba Faustin
Faustin ni umuntu utajya wicara hamwe buri gihe usanga hari ibintu arimo gukora.
Ni umuntu wita ku bantu no kubaragarariza urukundo, aba yumva ko mu buzima ari icyo kiba gikenewe kurusha ibindi.
Akunda umutekano cyane, kuko ari umunyamahoro yanga icyamuhungabanya.
Ni umuntu ugirwaho ingaruka n’impinduka cyane, ibije byose bituma areka ibyo yari yiyemeje gukora akongera gutangira bundi bushya.
N’ubwo yiha gahunda nyinshi, usanga izigerwaho ari mbarwa. No mu rukundo, iyo abonye hari abandi bamushaka areka uwo bari bari kumwe akigendera.
Iyo akiri umwana, aba yifuza kurindirwa umutekano ku buryo ntacyamuhungabanya, ababyeyi baba bagomba nko kumuherekeza mu myidagaduro kugira ngo abashe gukura atigunga.
Aririnda cyane ngo hatagira uwo bahurira mu makimbirane kuko usanga yanga ikintu cyamukomeretsa.
Faustin akunda kuganira ndetse akenshi usanga abantu bamugisha inama, kubera ukuntu asa n’utuje abantu baba bamubonamo ibisubizo.





