Ubutumwa Minisitiri yageneye urubyiruko ku gitaramo kizaririmbamo Israel Mbonyi na Kolari Christus Regnat

Mar 30, 2024 - 05:19
 0
Ubutumwa Minisitiri yageneye urubyiruko ku gitaramo kizaririmbamo Israel Mbonyi na Kolari Christus Regnat

Ubutumwa Minisitiri yageneye urubyiruko ku gitaramo kizaririmbamo Israel Mbonyi na Kolari Christus Regnat

Mar 30, 2024 - 05:19

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yashishikarije urubyiruko kuzitabira igitaramo kizaba kuri Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’.

Ni igitaramo gitegerejwe na benshi kizabera kuri BK Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yatungiye agatoki urubyiruko ahantu rwakwizihiriza umunsi mukuru wa Pasika.

Yagize ati “Rubyiruko, mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika. Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi tumeze neza.”

Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kizaririmbamo kolari zisanzwe zikunzwe mu Rwanda; nka Christus Regnat, Jehovah Jireh Choir, Alarm Ministries, ndetse n’umuhanzi ukunzwe muri Gospel, Israel Mbonyi.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268