Ubuyobozi bwa Hotel Chateau le Marara bwagize icyo buvuga kubimaze iminsi biyivugwaho

Jul 20, 2025 - 02:55
 0
Ubuyobozi bwa Hotel Chateau le Marara bwagize icyo buvuga kubimaze iminsi biyivugwaho

Ubuyobozi bwa Hotel Chateau le Marara bwagize icyo buvuga kubimaze iminsi biyivugwaho

Jul 20, 2025 - 02:55

Umuyobozi wa Hotel Chateau le Marara iherereye mu karere ka Karongi Emmanuel Furaha mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru IGIHE dukesha iy'inkuru yatangaje ko byinshi mu byavuzwe kumbuga nkoranyambaga ari ibinyoma bigamije kutishyura umwenda wa 5,280,000Frw umuryango wa Musemakweri utigeze wishyura.

Hagati ya taliki 3 na 6 Nyakanga 2025 nibwo iyi hotel yakiriye umushoramari witwa Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette mu birori byo gusubiramo ubukwe bwabo. Nyuma y’iminsi 4 ibirori birangiye, kumburaga nkoranyambaga hatangiye kugaragara amafoto n’ubutumwa buvuga nabi iyi hotel, aho bamwe bitabiriye ibi birori  bavugaga ko bahawe amafunguro mabi , bakarazwa mu byumba birimo udukoko, ndetse n’umuriro ukabura bya hato na hato.

Furaha asobanura avugako  isahani y’amadorali 36$ ku muntu umwe itashyirwaho amafunguro nk’ayakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ahubwo ko abari baje muri ibyo birori bavogereye iyi hoteli bakajya no mu bikoni ndetse ko ariya masahani bafotoye yari ariho amafunguro y’abakozi atari ay’abakiliya. Furaha kandi yavuzeko ifoto  y’ifunguro rya mu gitondo ry’umwembe uriho agakoko bita igipendasukari nabo ngo yabatunguye batekereza ko uwayifotoye ashobora kuba yaratoraguye ako gasimba akakarambikaho maze akagafotora cyangwa akaba y’arakoreshe ikoranabuhanga rizwi nka photo shop. Uyu muyobozi yakomeje avugako icyo bemera ari uko isahani n’ameza byafotowe ari iby’iyi hoteli, ahubwo ko bariya bakiliya babagaya kuko batasebeje Hotel Chateau le Marara gusa ahubwo banasebeje urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda, banatesha agaciro imbaraga igihugu gishyira mu kwamamaza ubukerarugundo muri gahunda ya Visit Rwanda.

 

Iyi nkuru  yatangiriye mu kuboza 2024 ubwo Uwera yasaba iyi hoteli kuzakira ibirori byo gusubiramo ubukwe bwe na Musemakweli bwabaye muri Covid 19. Icyo gihe icyumba cyari gihenze cyari 3,000$, ikikigwa mu ntege ari 550$, naho icyamake ari 350$. Mu biganiro Uwera yagiranye na Hoteli yagagaje ko ubukwe bwe buzagaragaramo ibyamamare bitandukanye n’abantu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bityo ko bizagira uruhare mu kumenyekanisha iyi hoteli. Furaha kandi yasobanuye ko Uwera yavuganye na nyiri iyi Hoteli Dr. Christian Marara maze icyumba cy’amadorali 3,000$ yemera kukibahera ku 1000$ naho ibisigaye byose akamuhera ku 350$.

Uwera nawe usanzwe ufite Hoteli yitwa Delta nayo iherereye mu karere ka Karongi muri uko kwezi yakomeje gusaba ko yagabanyirizwa, maze icyumba Chateau le Marara yari yemeye 1000$ igishyira kuri 700$, ibisigaye byose yemera kubimuhera ku 270$.  Furaha yakomeje asobanura ko taliki 15 Mata 2025 uyu Uwera yakomeje kuvugana na nyiri iyi Hoteli ko yongera kugabanyirizwa kubera ko ari Hoteli igikeneye kwamamazwa maze nyiriri hoteli yemera kumuhera ibyumba byose ku 220$.

Impande zombie zabyemerenyijweho ndetse zinashyira umukono ku masezerano avugako umukiliya azishyura 27,300 $ muri rusange. Ariko ayo mafaranga akishyurwa mu byiciro 3, aho ikiciro cya mbere azishyura 30%, icya kabiri nacyo akishyura 30%, naho icya nyuma akishyura 40%.