Ubuyobozi bw’uruganda rw' isukari mu Burundi ntibwumva impamvu abaturage babura isukari kandi rwohereza nyinshi ku masoko y’imbere mu gihugu
Ubuyobozi bw’uruganda rw' isukari mu Burundi ntibwumva impamvu abaturage babura isukari kandi rwohereza nyinshi ku masoko y’imbere mu gihugu
Ubuyobozi bw’uruganda SOSUMO rutunganya isukari mu Burundi ntibwumva impamvu abaturage babura iyo gukoresha kandi rwohereza nyinshi ku masoko y’imbere mu gihugu.
Abarundi bamaze igihe binubira ibura ry’isukari, aho bamwe muri bo bavuga ko batakiyibona mu maguriro cyangwa se bakayibona gake.
Umwe muri aba baturage utuye mu ntara ya Bujumbura yatangarije televiziyo y’igihugu ati “Ku kwezi tuyibona rimwe kandi ukwezi gushira ubonye ikilo kimwe cy’isukari. Mu kanya gato kiba kirangiye.”
Uru ruganda rusobanura ko rufite isukari ihagije, irimo iyo rwitunganyiriza n’iyo rukura mu mahanga kugira ngo rushobore guhaza isoko ryo mu Burundi.
Rwagaragaje ko nk’urugero, amashyirahamwe yo mu ntara ya Bujumbura ahabwa toni 700 ku kwezi, muri Gitega hoherezwa toni 100, Ngozi ikoherezwamo toni 70. Muri rusange, mu gihugu hose hoherezwa toni 1500.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SOSUMO, Fidès Bigirimana, yatangaje ko Leta ikwiye gukurikirana, ikamenya irengero ry’iyi sukari kuko ngo ntabwo abaturage bakabaye bayibura.
Yagize ati “Mu bubiko bw’isukari ni nyinshi cyane. Ntitwumva uko umuturage abura aho ayigurira kandi twatanze ayo matoni. Dusabye Leta kugira ngo ifashe SOSUMO kureba uko isukari igera mu nzu z’ubucuruzi abaturage bayibura. Isukari SOSUMO itanga ijyanye n’ingo z’ahantu hose.”
U Burundi butuwe n’ababarirwa muri miliyoni 13. Guverineri wa Bujumbura, Hatungimana Jimmy, yasobanuye ko iyi ntara yari ituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 1,2 mu 2008, agaragaza ko mu kwezi bagenerwa gusa imifuka 560 y’isukari (toni 28).
Yagize ati “SOSUMO iduha imifuka 560 buri kwezi. Mu mujyi wa Bujumbura ntiyabakwira. Turebye ibarura riheruka mu 2008, umujyi wari utuwe n’abantu miliyoni 1,2. Hari ibice bitagize amahirwe yo kubona isukari.”





