Udushya twaranze igitaramo cya 'MTN Iwacu Muzika Festival' i Nyagatare 2024

Sep 15, 2024 - 05:20
 0
Udushya twaranze igitaramo cya 'MTN Iwacu Muzika Festival'  i Nyagatare 2024

Udushya twaranze igitaramo cya 'MTN Iwacu Muzika Festival' i Nyagatare 2024

Sep 15, 2024 - 05:20

Igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyabereye mu Karere ka Nyagatare ku wa 14 Nzeri 2024 cyasize inkuru dore ko cyari cyanitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi, bari baje kureba ibyamamare byabasusurukije bigatinda.

Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Iki gitaramo cyatangiye Saa Munani z’amanywa cyari kiyobowe na Bianca ndetse na MC Buryohe mu gihe abakunzi b’umuziki basusurutswaga na DJ Tricky.

Ahagana saasita zuzuye Abantu bari bamaze gukubita uretse muri VIP Hari hakiri icyuho, gusa uko iminota yagiye ishira Niko bakomeje kugenda naza!

byagaragaraga ko igitaramo kiraza gushyuha birenze uko ahandi bamaze gutaramira byari bimeze kuko nkibisanzwe Akarere ka Nyagatare Niko kabamo abaturage benshi ugereranije n'utundi turere ndetse bakaba bagira umwihariko wo kuba bakunda ibirori!

Doreko no muminsi isize bamwe mu bahanzi baje harimo abahaherutse ubwo bari baje mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w'Igihugu cyacu Perezida Kagame Paul.

Umuhanzi ukizamuka Big Diller niwe watangiye aririmba  mu rwego rwo gushyushya Urubyiniro. aho  yaririmbye imwe mu ndirimbo yitwa umurindankuba n'izindi zitandukanye.

Nyuma gato ku rubyiniro haje ababyinnyi ku rubyiniro aho Ari abana batandatu. Mu ndirimbo babyinnye harimo Iya theo bosebabireba yitwa Ikigeragezo ndetse na Sijuwi ya zunchu n'izindi zitandukanye. Hagati aho ibanga yitwa Kanka nayo iri muzo babyinnye Abantu barishima kuko babikoranye ubuhanga budasanzwe.

Uko iminota yagendaga ishira Niko Abantu bitabiriye IWACU NA MUZIKA FESTIVAL Bakomeje kwerekana ko barikwishimira Igitaramo 

Nyuma y’umwanya basusurutsa abakunzi b’umuziki, Bushali yabimburiye abandi ku rubyiniro asusurutsa abakunzi b’umuziki we b’i Nyagatare cyane ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye.

Uyu muraperi waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yavuye ku rubyiniro asimbuweho na Bwiza witabiriye iki gitaramo atameze neza kuko yageze mu Karere ka Nyagatare avuga ko arwaye.

Nubwo ariko yavugaga ko arwaye, abakunzi b’umuziki we ntabwo bigeze babirabukwa kuko muri iki gitaramo yasimbukaga nk’inkumi idafite n’igicurane.

Bwiza wamaze iminota irenga 30 ku rubyiniro, yaruvuyeho akurikiwe na Kenny Sol.

Kenny Sol wize amayeri yo kwigendanira umushyushyarugamba we ndetse n’inkumi imubyinira, yishimiwe bikomeye n’abakunzi be ahamya ko urukundo yeretswe i Nyagatare rwamukoze ku mutima bikomeye.

Uyu muhanzi nawe wari wahawe iminota igera kuri 30 ari ku rubyiniro yavuyeho amaze gushyira abakunzi b’umuziki mu bicu hanyuma abasigira Chriss Eazy.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Chriss Eazy yakiriwe n’induru nyinshi y’abakunzi be bari bishimiye kumubona ku rubyiniro cyane ko ahafite abakunzi batari bake.

Kuva ku ndirimbo nka ‘Ese urabizi’ kugeza kuri Sekoma aherutse gusohora, Chriss Eazy yaririmbanye n’abakunzi be indirimbo ku yindi mbere y’uko amasaha yari yahawe agera akava ku rubyiniro.

Chriss wari ubaye umuhanzi wa nyuma mbere ya Bruce Melodie mu bacurangirwa na Symphony Band, yavuye ku rubyiniro arusigira Danny Nanone ucurangirwa na Sonic Band.

Danny Nanone utari wagendanye ababyinnyi nk’uko yabigenje mu bitaramo byabanje, yakoze iyo bwabaga ashimisha abakunzi bari benshi mu kibuga cyabereyemo igitaramo.

Uyu muhanzi wamaze ku rubyiniro hafi iminota 40 yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka yo ha mbere kugeza ku zo aherutse gusohora mu myaka mike ya vuba.

Akiva ku rubyiniro, Danny Nanone yakorewe mu ngata na Ruti Joel wari waserukanye n’itsinda ry’Ibihame by’Imana bataramira abakunzi b’umuziki i Nyagatare biratinda.

Uyu muhanzi ukunzwe mu muziki gakondo, yishimiwe bikomeye n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Ruti Joel yavuye ku rubyiniro arusigira Bruce Melodie wagombaga gushyiraho akadomo kuri iki gitaramo ndetse nk’uko byagenze ahandi hose ibi bitaramo byanyuze, yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda.

Bruce Melodie wari witwaje Ross Kana usanzwe ukomoka mu Karere ka Nyagatare, yaje kumutumira ku rubyiniro baririmba indirimbo ‘Fou de toi’ bahuriyemo na Element.

Bruce Melodie kuva yajya ku rubyiniro kugeza ubwo yaruvagaho ntiyigeze aha akaruhuko abakunzi be kuko baririmbanye banabyinana indirimbo ze, aho yaziririmbye mu gihe kirenga isaha yamaze ku rubyiniro.

Ibi bitaramo biterwa inkunga na MTN ndetse na PRIMUS, byitezwe ko bizakomereza mu Karere ka Ngoma ku wa 21 Nzeri 2024.

AMAFOTO:

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com