Uganda: Ibiryabarezi biri guhigishwa uruhindu mu gihugu cyose

Jun 1, 2024 - 12:01
 0
Uganda: Ibiryabarezi biri guhigishwa uruhindu mu gihugu cyose

Uganda: Ibiryabarezi biri guhigishwa uruhindu mu gihugu cyose

Jun 1, 2024 - 12:01

Muri Uganda, ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Imikino ‘NLGRB’ cyatangaje ko cyafatiye mu mujyi wa Kampala imashini 198 zizwi nk’ibiryabarezi n’ibikoresho 12 byo kuzisana. Ibi byabaye mu gikorwa cyo guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’izi mashini, aho abakozi ba NLGRB bari kuzenguruka uturere twose tw’igihugu bazishakisha.

Denis Mudene Ngabirano, umuyobozi mukuru wa NLGRB, yagize ati “Twafashe ibiryabarezi 198 bitemewe ndetse n’udusanduku 12 tw’ibikoresho byo kubisana. Ni muri gahunda yacu yo guca izi mashini zifashisha ibiceri. Twakiriye amakuru y’abakwirakwiza n’abakora izi mashini.” 

Uyu muyobozi Ngabirano yashishikarije abaturage gutanga amakuru yaho izi mashini zikorerwa n’aho zibikwa kugira ngo izisigaye nazo zifatwe.

Yaboneyeho anaburira abakora izi mashini n’abazikoresha mu buryo butemewe, abibutsa ko ababifitiye ibyemezo ari bo bagomba kuzikora gusa.

Uyu mukwabu uje nyuma y’uko urubyiruko rwinshi rutangiye kwishora muri iyi mikino, rumwe rukinjiramo rudafite amafaranga ahagije rugahomba, bigakurura ibibazo bitandukanye mu miryango.

Ibi byatumye Leta ya Uganda ifata icyemezo cyo guhagurukira izi mashini ziswe ‘ibiryabarezi’ mu rwego rwo kwirinda ko bikomeza gusakara mu buryo bwagutse.

Ikigo gishinzwe igenzura NLGRB kimaze kubika imashini zirenga 3500 yafatiye hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06