Uganda: Umugabo waciye ikiganza umugore we amushinja kumuca inyuma ari mumazi abira

Jun 20, 2024 - 07:30
 0
Uganda: Umugabo waciye ikiganza umugore we amushinja kumuca inyuma ari mumazi abira

Uganda: Umugabo waciye ikiganza umugore we amushinja kumuca inyuma ari mumazi abira

Jun 20, 2024 - 07:30

Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Uganda bwasabiye igifungo cy’imyaka 12 umugabo wahamijwe icyaha cyo kugerageza kwica umugore we amuziza ko amuca inyuma, ariko bikarangira amukase ikiganza.

Ngobi Fred ukomoka mu gace ka Bbaale gaherereye mu karere ka Kayunga, ku wa kabiri tariki 18 Kamena 2024 yakatiwe gufungwa imyaka 12 n’umucamanza Joy Namboozo, ni nyuma yo kwemera ko yagerageje kwica umugore we Fatuma Babirye w’imyaka 25.

Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko Ngobi w’imyaka 35 yashakanye na Fatuma bakaba bari bafitanye umwana umwe. Biravugwa ko amakimbirane yo mu muryango wabo ari yo yatumye umugore ata urugo rwe, hanyuma Ngobi agatangira kujya amushinja ko amuca inyuma ku bandi bagabo.

Umucamanza mukuru mu rukiko rwa Kayunga yavuze ko umugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 12 yari akurikiranyweho gukata ikiganza cy’umugore we cy’iburyo.

Ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y’urukiko, yabwiye umugabo wagerageje kwica umugore we ko ibyo yakoze ari ubugome budasanzwe, yemeje ko igifungo ahanishijwe kizatuma ahindura imyumvire.

Inyandiko y’ubushinjacyaha yasobanuye ko Ngobi Fred asanzwe akora akazi k’uburobyi bw’amafi, ibyaha ashinjwa byo gutema ikiganza umugore we akaba yarabikoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2024.

Byatangiye ubwo Ngobi Fred yabwirwaga ko umugore we Fatuma yaryamanye n’undi mugabo biramurakaza cyane, mu gihe umugore atahutse ku munsi ukurikiyeho nibwo yamubajije aho yaraye ariko ntiyanyurwa n’igisubizo amuhaye.

Nyuma yo kutemera ibyo umugore we amubwiye, icyo gihe yahise yinjira mu nzu asohokana umuhoro utyaye ari nawo yahise akatisha ikiganza cy’umugore we nk’uko byemejwe n’ubushinjacyaha.

Ngobi Fred akimara gutema ikiganza cy’umugore we yahise ajya kwihisha, gusa ntibyamuhiriye kuko yaje gufatwa ahita afungwa ndetse akaba yaranagejejwe mu butabera aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 12.

Kugeza ubu umugore wakaswe ikiganza aracyari mu bitaro bya Jinja akaba akomeje kwitabwaho n’inzego z’ubuzima. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06