UGHE yahaye Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro

Jan 26, 2026 - 12:37
 0
UGHE yahaye Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro

UGHE yahaye Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro

Jan 26, 2026 - 12:37

Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange (UGHE/ University of Global Health Equity) yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro, ku bw’umusanzu yagaragaje mu kwita ku baturage, uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda, Afurika n’ahandi ku Isi.

Iyo mpamyabumenyi yayihawe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 iyo kaminuza imaze ikorera mu Rwanda, byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 78 ku cyicaro gikuru cyayo giherereye i Butaro mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba ahawe iyo Mpamyabumenyi, ashimira uruhare n’umusanzu bya UGHE n’abanyeshuri basoje amasomo, agaragaza ko impinduramatwara bazanye zizashyigikira ubuzima.

Yavuze kandi ko atabona amagambo asobanura uwo munsi ariko ari iby’agaciro kuba yahawe iyo mpamyabumenyi.

Yagize ati: ”Mbashimiye impamyabumenyi mumpaye kandi nyakiranye guca bugufi. Gushimirwa muri ubu buryo ni impano ntabona amagambo ahagije yo kuyivugaho.”

Yashimiye abasoje amasomo, avuga ko uruhare rwabo ruzagoboka ubuzima kandi rubuteze imbere, binyuze mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubuzima mu buryo bwa bugufi aho gushakira ibisubizo ahandi. 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu gihe kirerekire gishize ibisubizo mu rwego rw’ubuzima byashakirwa ahandi ariko kuri ubu hari ukuri guhari kuko izo ndwara n’imfu zashoboraga kwirindwa bifitiwe ibisubizo.

Yagize ati: “Uyu munsi hari ukundi kuri kuko ububabare, indwara n’imfu byashoboraga kwirindwa si byo tugenewe, kandi ntitugomba gutegereza ibisubizo biturutse kure.”

Aba banyeshuri basoje amasomo nyuma y’imayaka irenga itandatu aho batangiye amasomo kuva mu 2019, bakaba ari bo mbere bahawe impamyabumenyi kuva iri shami rya Butaro ryafungurwa.

UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2015 bigizwemo uruhare n’Umuryango wita ku Buzima, Partners in Health (PIH) bigizwemo uruhare na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.

Madamu Jeannette Kagame wahawe iyo mpamyabumenyi yagiye ahabwa n’ibihembo ku rwego mpuzamahanga, ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no guteza imbere imibereho y’abagore n’abakobwa. 

Mu kwezi k’Ukwakira 2025, yahawe igihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore, (FIGO) kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’ubw’umwana w’umukobwa.

Yahawe igihembo cya ‘African Woman of Excellence Award’ mu 2018 kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu gushyigikira iterambere ry’abagore n’imiryango itishoboye muri Afurika, ndetse n’ibindi bitandukanye kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure