Ukraine: Igisasu cy’ingabo z’Uburusiya cyahitanye abantu bane gikomeretsa abandi 18 harimo abana 2 n’umugore utwite

Apr 30, 2024 - 06:16
 0

Igisasu cy’ingabo z’Uburusiya cyo mu rwego rwa misile ya karahabutaka cyaguye ku cyambu cya Odesa gihitana abantu bane gikomeretsa abandi 18 harimo abana 2 n’umugore utwite.

Bane mu bakomeretse bararembye aho bavurirwa mu bitaro by’indembe. Byatangajwe na guverineri w’iyo ntara Oleh Kiper.

Mu ijambo yaraye agejeje ku baturage, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yihanganishije imiryango y’abapfushije ababo n’abakomerekeye muri icyo gitero.

Yashimangiye ko Ukraine ikeneye intwaro zivuye mu bihugu by’inshuti kugira ngo ziyifashe kwihagararaho imbere y’Uburusiya.

Zelenskyy yavuze ko yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN), Jens Stoltenberg, bakaganira ku kamaro ko kwihutisha umusanzu w’intwaro uyu muryango wahaye Ukraine. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06