Ukraine yataye muri yombi abasirikare babiri bo ku rwego rwa ba Colonel bazira gushaka kwivugana Zelensky

May 8, 2024 - 01:19
 0
Ukraine yataye muri yombi abasirikare babiri bo ku rwego rwa ba Colonel bazira gushaka kwivugana Zelensky

Ukraine yataye muri yombi abasirikare babiri bo ku rwego rwa ba Colonel bazira gushaka kwivugana Zelensky

May 8, 2024 - 01:19

Ukraine yataye muri yombi abasirikare babiri bo ku rwego rwa ba Colonel, ikabashinja kuba baragize uruhare mu mugambi w’u Burusiya wo kugerageza kwivugana Perezida Volodymyr Zelensky.

Ibiro bishinzwe umutekano w’igihugu muri Ukraine (SBU) byatangaje ko byaburijemo uriya mugambi.

Bariya ba Colonel bashinjwa kuba barakoze ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma yo guhabwa amafaranga n’u Burusiya.

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa Ukraine bibashinja icyaha cy’ubugambanyi, gusa umwe muri bo anaregwa icyaha cyo gutegura iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwa Ukraine buvuga ko umwe muri bariya basirikare bari basanzwe bakorera mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Ukraine yahawe drones ebyiri n’u Burusiya ndetse n’amasasu yagombaga gushyikiriza undi muntu bari bahuriye mu mugambi wo kwivugana Zelensky n’abandi bayobozi bakuru.

Mu bandi bagombaga kwicwa ngo harimo Vasyl Maliuk usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa SBU cyo kimwe na Kyrylo Budanov ukuriye ubutasi bwa Ukraine.

Nka Budanov we ngo yagombaga kwicwa mbere y’uko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya arahira, "nk’impano kuri we".

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi ni bwo Putin yarahiriye kongera kuyobora u Burusiya muri manda nshya.

SBU mu butumwa yanyujije ku muyoboro wayo wa Telegram yavuze ko "imwe muri misiyo yari yahawe agatsiko k’aba bakozi ba FSB (Ibiro bishinzwe umutekano mu Burusiya) harimo gushaka abicanyi mu gisirikare ariko begereye umutekano wa Perezida bagombaga kufata bugwate Umukuru w’Igihugu, hanyuma bakamwica".

Si ubwa mbere u Burusiya bushinjwa kugerageza kwivugana Zelensky kuva muri 2023, ubwo bwinjiraga mu ntambara na Ukraine. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06