Impamvu zitangaje zatumye imiryango 2,674 isaba gatanya mu 2024/2025”
Impamvu zitangaje zatumye imiryango 2,674 isaba gatanya mu 2024/2025”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
Mu manza mbonezamubano zakiriwe mu mwaka ushize w’ubutabera kimwe n’umwaka wa 2023/2024, imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye nizo zikomeje kwiganza, zikurikiwe n’imanza zishingiye ku mutungo utimukanwa, kutubahiriza amasezerano ndetse n’izirebana n’inyandiko z’irangamimerere.
Imibare igaragaza ko imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye hakiriwe imanza 2.674, izo ku mitungo itimukanwa 2.259, izo kutubahiriza amasezerano zari 1.176 mu gihe iyo kwemeza inyandiko y’irangamimerere 1.059.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yagaragaje ko muri uyu mwaka hagiye gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko binyuze mu buhuza.
Ati “Muri uyu mwaka w’ubucamanza dutangiye, Urwego rw’Ubucamanza ruzashyira imbaraga mu gushishikariza ababuranyi mu gukemura ibibazo bitandukanye, byumwihariko mu manza mbonezamubano, iz’umurimo, iz’ubutegetsi n’izubucuruzi hazashyirwa imbaraga mu gukoresha ubuhuza.”
Yavuze ko mu birebana n’imanza nshinjabyaha ho hazashyirwa imbaraga mu gukoresha guhuza uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye ‘Victim offender mediation’ n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ibizwi nka Plea Bargaining.
Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022 bigera kuri 3322, uwakurikiyeho naho ziba 3075.
Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize bisa n’ibitangiye kugenda bigabanyuka nubwo bikiri hejuru.
Umuti wavuguswe
Itegeko rigenga abantu n’umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo n’uko gatanya zikomeje kwiyongera.
Byari bimaze kumera nk’intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by’imitungo bari bafite.
Ingingo ya 156 y’iryo tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.
Igika cyayo cya mbere kigira kiti “Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.”
“Icyakora, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”
Ni mu gihe agaka ka gatandatu kayo kavuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.
Ku basezeranye kuvanga umutungo w’umuhahano ho mu gihe cy’urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.
Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.
Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.
Henriette UWAMAHIRWE





