Ruhango: Habaye amahano akomeye
Ruhango: Habaye amahano akomeye
Mu karere ka Ruhango abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro maze birara mu Rutoki rw'umuturage batemagura insina
Mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango Akagari ka Bunyogombe umudugudu wa karehe mu ijoro ryo kuwa 28 Kanama ahagana saa tatu za nijoro nibwo abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro maze birara mu nsina z'umuturage barazitemagura.
Rugambwa Deogratias wangirijwe insina avugako ubwo yari atashye avuye kunywa agacupa yumvise mu rutoki rwe harimo abantu bari gutemagura insina maze abyumvise aratabaza maze abaje gutabara bageze mu Rutoki babura umuntu ariko insina zatemwe ndetse harimo nizifite ibitoki bigiye kwera.
Uyu Deogratias avugako uwo acyeka ko yamwangirije gutya ari umuturanyi we witwa Karemera Eric kuko ngo basanzwe bafitanye amakimbirane ahanini ashingiye ku masambu dore ko ubwo yatabazaga mubamutabaye uyu muturanyi we atigeze aza kumutabara.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu nabo bemeza ko aba bombi basanzwe bafitanye amakimbirane akomoka ku masambu bityo bagasaba ko uyu ucyekwa yakorwaho iperereza mu gihe icyaha cyamuhama akabihanirwa.







