Umubyeyi w’imyaka 64 yasanzwe mu musarane, Umuhungu we atabwa muri yombi

May 8, 2026 - 05:01
 2
Umubyeyi w’imyaka 64 yasanzwe mu musarane, Umuhungu we atabwa muri yombi

Umubyeyi w’imyaka 64 yasanzwe mu musarane, Umuhungu we atabwa muri yombi

May 8, 2026 - 05:01

Umugabo wo mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina w’imyaka 64 no kumuta mu musarane nyuma y’amakimbirane ashingiye ku ideni rya miliyoni 3 Frw.

Ibi byabereye mu Mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi, aho abaturage batangaje ko uwo mubyeyi yari amaze igihe asaba umuhungu we kumwishyura amafaranga yamurimo ariko bikarangira hagati yabo havutse ubushyamirane bukomeye.

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri aka gace avuga ko uyu mugabo yari yarigeze kwemera kwishyura nyina buhoro buhoro nyuma yo kugeza ikibazo mu buyobozi. Ku nshuro ya mbere yari yamaze kumuha ibihumbi 500 Frw, ariko ngo amafaranga yari asigaye yakomeje guteza amakimbirane.

Bivugwa ko mu ntangiriro z’iki cyumweru uyu mugabo yahamagaye nyina amusaba kumusanga kugira ngo amwishyure andi mafaranga. Nyuma yo kuhagera, bikekwa ko yahise amwica, umurambo awujugunya mu musarane mbere yo gusukaho beton mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

Nyuma y’icyo gikorwa, amakuru avuga ko uyu mugabo yagiye ku nzego z’umutekano avuga ko yabuze nyina ndetse asaba gufashwa kumushakisha, ibintu byatumye abaturage bamwe batangira kugira amakenga ku ibura rye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi bwemeje aya makuru, buvuga ko umurambo wamaze kuboneka kandi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, yavuze ko uwo mugabo hamwe n’umugore we bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye amakimbirane ashobora guteza ikibazo gikomeye. Hari igihe amakuru yatanzwe hakiri kare ashobora gukumira ibyago nk’ibi.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abaturage bo muri ako gace bavuga ko bababajwe cyane n’uru rupfu rw’umubyeyi bikekwa ko yishwe