Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Goma, menya ibyarwo
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Goma, menya ibyarwo
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Goma, menya ibyarwo. Ni ku wa Gatatu, tariki ya 12/06/2024, nibwo umuyobozi mukuru w’Ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, yageze i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, mu ruzinduko rugamije gushigikira hamwe icyakorwa kugira ngo M23 itsindwe.
Nk’uko byatangajwe n’umvugizi w’ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, bwana Lieutenant Mbuyi Karonji Reagan, yavuze ko Gen Christian Tshiwewe Songesa uruzinduko arimo i Goma rugamije gusura ibikorwa by’ingabo za SADC no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ihuriro ry’Ingabo za SADC na FARDC hamwe n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo bakomeze ibitero byo guhashya umutwe wa M23 ugize igihe warajegeje leta ya Kinshasa.
Yanavuze ko umugaba mukuru w’Ingabo za RDC yakiriwe i Goma n’umusirikare uyoboye Ingabo za SADC, Major Gen Monwabisi Dyakopu.
Uyu muvugizi w’ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, yanasobanuye ko Gen Christian Tshiwewe Songesa muri uru rugendo yahaye umurongo Ingabo za SADC n’iza FARDC zigenderaho ugamije ku rwanya M23.
Ay’amakuru anavuga kandi ko muri uru rugendo rwakozwemo ibiganiro bihuza imitwe y’inyeshamba ifasha iki gisirikare cya leta ya Kinshasa, mu rugamba gihanganyemo na M23.
Mu busanzwe Ingabo za SADC zaje mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rugamije gushigikira leta y’iki gihugu guhashya umutwe wa M23. Nubwo biruko M23 ikomeje kurusha imbaraga iri huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ni mu gihe uwo mutwe wa komeje kwigarurira ibice byinshi byo muri yi Ntara ya Kivu Yaruguru mu buryo butigeze bubaho n’ikindi gihe, ndetse uyu mutwe umaze no kugira uduce tundi ifata two muri Kivu y’Amajy’epfo.







