Umugabo wambere ku Isi wafotoye Isi bwa mbere yaguye mu mpanuka y’indege

Jun 9, 2024 - 00:39
 0
Umugabo wambere ku Isi wafotoye Isi bwa mbere yaguye mu mpanuka y’indege

Umugabo wambere ku Isi wafotoye Isi bwa mbere yaguye mu mpanuka y’indege

Jun 9, 2024 - 00:39

Umupilote w’icyogajuru Apollo 8, Bill Anders, wafashe amafoto yamamaye cyane ari mu isanzure, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege.

Abayobozi bavuze ko indege nto yari atwaye yahanutse ikagwa mu mazi mu majyaruguru y’umujyi wa Seattle, muri Leta ya Washington.

Umuhungu wa Anders, Greg Anders, yemeje ko se ari we wari utwaye iyo ndege, kandi ko umurambo we wabonetse mu masaha y’umugoroba tariki 07 Kamena 2024.

Bill Anders, wari umupilote w’icyogajuru Apollo 8 cyagiye ku kwezi, ni we wafashe ifoto igaragaza Isi mu isanzure, ikaba ari imwe mu mashusho y’umurage w’akataraboneka yafatiwe mu isanzure yerekana Isi uko yakabaye.

Iyo foto yafashwe ku munsi ubanziriza Noheli mu butumwa bwo mu 1968, ubwo Abanyamerika bavaga ku Isi ku nshuro ya mbere bakagera ku Kwezi. Iyo foto yerekana igice cy’Isi isa n’itunguka hakurya mu mwijima, uyireba ahagaze ku butaka bwo ku Kwezi. 

Bill Anders na we amaze kubona ubwiza bw’iyo foto, yavuze ko ari wo musanzu we wa mbere yemera yatanze muri gahunda irebana n’ibyo mu isanzure.

Iyo foto ihabwa agaciro gakomeye kagendanye n’ibikorwa byo kubungabunga isi, ari na yo bashingiyeho bashyiraho Umunsi w’Isi nk’igikorwa ngarukamwaka cyo guteza imbere ibikorwa bigamije gufata neza umubumbe. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06