Musanze: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kutaba ba “Mbonabihita” mu iterambere begerezwa

Dec 13, 2025 - 17:38
 0
Musanze: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kutaba ba “Mbonabihita” mu iterambere begerezwa

Musanze: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kutaba ba “Mbonabihita” mu iterambere begerezwa

Dec 13, 2025 - 17:38

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze ahari kwagurirwa Umujyi wa Musanze basabwe kwitegura kuba abashoramari mu iterambere begerezwa aho kurihunga kuko bahawe amahirwe menshi.

Abanyamuryango basabwe kwitegura kubyaza umusaruro iterambere begerejwe

Umurenge wa Gacaca, ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ariko ufite umwihariko ko hari igice cyawo cyagenewe Umujyi mu rwego rwo kwagura Umujyi wa Musanze.

Kuri ubu hagaragaramo ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro ndetse hari n’igice gikora ku Kiyaga cya Ruhondo cyagenewe ubukerarugendo bikaba amahirwe abahatuye batagomba kwitesha.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Gacaca yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, Abanyamuryango bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu mwaka umwe bashyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’Umuryango, basabwa kuba aba mbere mu kubyaza umusaruro iterambere begerejwe.

Komiseri Ushinzwe ubukangurambaga, PMM, mu Muryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Gacaca, Mukasano Gaudence, yagarutse ku mahirwe agaragara muri uwo murenge, asaba Abanyamuryango kuba aba mbere mu kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Muri iyi nteko turi kurebera hamwe ibyagezweho. Turishimira ko ubu dufite ivuriro ryiza, imihanda myiza, site y’ubuhinzi igiye kuba ikigega cy’igihugu, amashanyaeazi ndetse n’amazi, amashuri meza n’ubuhinzi buteye imbere.”

“Turishimira ko tugiye kubakirwa ikimoteri aho abantu barenga 2000 bazabonamo akazi abaturage batere imbere. Dufite imidugudu itatu ikora ku Kiyaga cya Ruhondo kandi hagizwe ah’ubukerarugendo, ibyo byose bizatuma haba iterambere haba mu kugemura ibiribwa ku mahoteli ndetse namwe barasabwa kuba abashoramari mukubaka hoteli zanyu.”

Yakomeje agira inama urubyiruko ko rwakanguka rugakora cyane ati “Urubyiruko ry’abanyamuryango turabashishikariza gukora cyane no guhora batekereza guhanga ibishya bizabafasha kujyana n’iterambere begerezwa.”

Umuryango wa RPF Inkotanyi wo mu Murenge wa Gacaca, Tuyishime Phocas, avuga ko guhurira hamwe bakareba ibyagezweho n’ibyo bakwiye gushyiramo imbaraga ari igikorwa kiza kandi ko bahakura n’amakuru abafasha kwitegura kujyana n’iterambere.

Ati “Ubu tugiye gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kwimakaza isuku tujyanemo buri wese abigire ibye. Ku bijyanye n’iterambere ry’umujyi turi gukora ibishoboka ngo tujye gutura aheza aho kugira ngo abandi bazaze abe aribo bahatura twe twarimutse kandi dushoboye gukotana.”

Komiseri ushinzwe ubutabera mu Muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Dr. Léopold Hakizimana, yasabye Abanyamuryango bitabiriye iyi nteko ko bagomba gukorera hamwe kandi ku ntego bagamije kurandura ibibazo bikibangamiye abaturage.

Ati “Icyo tubabwira ni ugukorera hamwe kandi mukagira intego mu kurandura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage mube abayobozi bahindura abo mushinzwe umuturage ahore ku isonga.”

“Kureba ko RFP Inkotanyi ari umuryango mwiza ni uko umuturage aba yitaweho, tugomba kuba ba nkore neza bandebereho tukarangwa n’imyitwarire myiza, tukarandura umwanda ndetse tugateza imbere imiryango yacu n’igihugu muri rusange.”

Mu Murenge wa Gacaca hamaze kurahira abanyamuryango bashya muri aya mezi atandatu bagera kuri 450 kandi ubukangurambaga burakomeje hibandwa ku biciro byihariye.

Muriyi nteko kandi hari abanyamuryango bashya bateye intambwe idasubira inyuma barahirira kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

Hari imiryango yiganjemo abakuze yaremewe ihabwa ibitenge

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure