75% bamaze guhabwa ingurane y’ahazagurirwa umuhanda I Muhanga

Sep 17, 2025 - 07:05
 0
75% bamaze guhabwa ingurane y’ahazagurirwa umuhanda I Muhanga

75% bamaze guhabwa ingurane y’ahazagurirwa umuhanda I Muhanga

Sep 17, 2025 - 07:05

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bumaze guha abarenga 75% ingurane y’imitungo iri hafi y’umuhanda Leta igiye kwagura.

Abamaze guhabwa ingurane n’abaturage baturiye umuhanda mugari wa Kaburimbo uva mu Ntara y’Iburengerazuba ubahuza n’Intara y’Amajyepfo mu Murenge wa Nyarusange, Muhanga na Nyamabuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabuzeko ko kuva imirimo yo kwagura uyu muhanda ubahuza n’Intara y’Iburengerazuba yatangira bamaze guha ingurane ya 2,864,696,663 Frws ku baturage barenga 75% bari bahafite imitungo yabo yiganjemo inzu cyane cyane.

Meya Kayitare avuga ko ababaruriwe imitungo ari abaturage 483, gusa abo bamaze guha amafaranga y’ingurane ari abaturage 431, mu gihe abagera kuri 52 aribo basigaje guha ingurane.

Ati:”Imirimo yo kwagura uyu muhanda izaba yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa 12 muri uyu mwaka wa 2025”.

Avuga ko usibye inyubako z’ubucuruzi z’abaturage ziri hafi y’umuhanda ugiye kwagurwa, hari na Sitasiyo banywesherezaho Lisansi na Mazutu y’I Nyabisindu.

Kayitare avuga kandi ko mu mirimo yo kwagura umuhanda, Ishuri ribanza ryo mu Biti ritazavaho ahubwo ko rizubakirwa urukuta rurerure rw’amabuye kugira ngo ridasigara mu manegeka.

Yavuze ko mu baturage bamaze kubarirwa imitungo bumvikanye ku gaciro k’amafaranga y’ingurane buri wese azahabwa.

Yakomeje agira ati:’Kugeza ubu nta muturage n’umwe turakira uvuga ko atanyuzwe n’ingurane Leta yageneye umutungo we”.

Gusa ubwo twateguraga iyi Nkuru, bamwe mu baturage bakuriweho inzu zabo bavuga ko bataramenya niba amafaranga y’ingurane bahawe n’Ubuyobozi bw’Akarere bazayakuramo izindi nyubako kuko bafite impungenge ko ibiciro bishobora gutumbagira bikaruta ayo bamaze guhabwa.

Umwe yagize ati:”Turasenga Imana ngo ayo twahawe azavemo umusaruro ushimishije”.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, imirimo yo kwagura uyu muhanda yahereye mu Murenge wa Nyarusange ikazagarukira mu marembo y’Igororero rya Muhanga.

Amakuru avuga ko guhera ku nyubako y’ububiko by’imiti iherereye imbere y’Akarere ukageza kuri Farumasi umuhanda uzaba ufite ibyerekezo 4 mu ikorwa ryawo.

Inyubako y’ubucuruzi iri hagati y’umuhanda werekeza mu Mujyi n’uva iNyabisindu yatangiye gusenywa kugira ngo itazagongwa n’imirimo yo kwagura umuhanda, kandi ko ba nyirayo bamaze guhabwa ingurane.

Mu bantu 483 bamaze kubarurirwa imitungo yabo, abagera kuri 52 mur ibo nibo batarahabwa amafaranga y’ingurane.