Umugabo yashatse kwihakana umwana we akwepa indezo biba impfabusa
Umugabo yashatse kwihakana umwana we akwepa indezo biba impfabusa
Mu bwongereza umugabo witwa Sheldon B yashatse kwihakana umwana we agambana n’umuganga upima ibijyanye n’isano y’amaraso (DNA) muri laboratwari kugirango asohore ibisubizo byemeza ko nta sano uwo mugabo afitanye n’umwana we kugira ngo yihunze inshingano zo gutanga indezo y’amapawundi 94,000 (125,800) biba iby’ubusa.
Ibi byabaye nyuma yaho Sheldon B atandukaniye n’umukunzi we hashize iminsi 3 gusa babyaranye umwana wabo w’umuhungu bise Louie mu 2022, aho uwo mugabo yatangiye guhakana avuga ko uwo mwana atari uwe, ndetse asaba ko hakorwa ikizamini kizwi nka DNA test cyo kwemeza niba koko ariwe wamubyaye akabona gutanga indezo.
Nyina w’umwana we yumvaga ashize amanga kandi ntampungenge afite yo gupimisha icyo kizamini cya DNA test kuko yari azi neza ko Sheldon B ariwe se w’umwana, ahubwo nyuma aza gutungurwa n’ibizumizo byasohotse byemeza ko uwo mugabo nta sano afitanye n’umwana we.
Ibyo byatumye uwo mugore adacika intege yigira inama yo guca mu zindi nzira ngo agaragaze ukuri ndetse anarengere uburenganzira bw’umwana we, maze ajya kwinginga nyirabukwe witwa Katie amusaba ko yakwemera gutanga ibizamini bya DNA bikagereranywa n’ibyumwana yabyaranye n’umuhungu we, ndetse ajya no kubipimisha mu yindi laboratwari k’umuganga utandukanye n’uwa mbere yumva yizeye.
Ibisubizo byo muriyo laboratwari byaje byemeza ko Louie ari umuzukuru wa Katie, bivuze ko ari umuhungu wa Sheldon B nubwo yari yamwihakanye. Ibyo bisubizo bigisohoka Sheldon B yisanze ntakindi yakora, maze yemera ko yari yashatse umuganga umuha ibyangombwa by’ibihimbano bigaragaza ko Atari se w’umwana. Anasobanura ko yavuganye n’uwo muri Laboratwari maze yemera kwifata ikizamini cya DNA ni cya Louie akabihuza maze ibisubizo bigasohoka byemeza ko uwo mwana atari uwa Sheldon B.
Abo bombi bemeye kobafatanyije mu gukora icyaha cyo guhimba ibisubizo bya DNA (inyandiko mpimbano) maze urukiko rubahanisha igifungo cy’ibyumweru 50, ndetse runategeka Sheldon B gutanga indezo nkuko byari biteganyijwe.
Uwo mugore wabyaranye na Sheldon B mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The sun yagize ati “uru rwego rw’ubunyamwuga bucye, no gutatira ikizere cy’abantu ntawushobora kubyihanganira. Abarwayi bakwiye kumva bafite umutekano w’ubuzima bwabo kandi banubashywe mu gihe barimo kuvurwa, cayane cyane mu kibazo gikora ku marangamutima y’abantu nk’iki, ibi nti byari bikwiye kubaho”.





