Umugabo w’imyaka 30 yishe umugore we nyuma yo kumukeka ko yaba yararyamanye n’umuturanyi

Aug 24, 2024 - 07:59
 0
Umugabo w’imyaka 30 yishe umugore we nyuma yo kumukeka ko yaba yararyamanye n’umuturanyi

Umugabo w’imyaka 30 yishe umugore we nyuma yo kumukeka ko yaba yararyamanye n’umuturanyi

Aug 24, 2024 - 07:59

Umugabo w’imyaka 30 yanize umugore we kugeza apfuye nyuma yo kumukeka ko yaba yararyamanye n’umuturanyi . Ibi byabereye mu gace ka Ndiwa mu ntara ya Kericho mu gihugu cya Kenya.

Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yakoze ibi, acyeka ko igihe cyose yaba adahari, umugore we yajyaga yinjira mu rugo rw’umuturanyi kugira ngo baryamane. Bivugwa kandi ko hari umuturanyi we wamuhamagaye amumenyesha ko umugore we yagiye mu rugo rwa mugenzi we.

Umugabo akigaruka, yasabye umugore we kugaruka mu rugo rwabo hamwe n’umwana ahita afata umugozi aramuniga kugeza apfuye.

Uyu mugabo kandi yaroze umukobwa wabo wari ufite umwaka umwe n’igice ariko abapolisi barahagoboka bamujyana mu bitaro byo mu ntara ya Londiani kwivuza. Si ibyo gusa kuko uyu mugabo nawe ngo nyuma yo gukora aya mahano yahise yiha uburozi ariko ububabare bumurembeje ahita ahamagara,polisi imusanga aho yari yihishe imujyana kwa muganga. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06