Umugore yasinziriye mu modoka itwara abagenzi aho akangukiye asanga bamwibye uruhinja

Mar 12, 2024 - 10:30
 0
Umugore yasinziriye mu modoka itwara abagenzi aho akangukiye asanga bamwibye uruhinja

Umugore yasinziriye mu modoka itwara abagenzi aho akangukiye asanga bamwibye uruhinja

Mar 12, 2024 - 10:30

Icyemezo cy’umubyeyi cyo gusinzirira gato mu modoka itwara abagenzi mu gihugu cya Kenya,cyamubyariye akaga kuko yakangutse agasanga umwana we bamwibye.

Uyu mugore wari mu modoka itwara abagenzi izwi nka Matatu, wari ugiye muri Ukambani avuye i Nairobi,yasinziriye akangutse abura umukobwa we w’amezi arindwi.

Abagenzi bari kumwe muri matatu bavuze ko umugore utamenyekanye wari wicaye iruhande rwe yasohokanye uyu mwana bageze mu gace ka Magogoni ku muhanda wa Thika Garissa.

Uyu mwana wibwe yitwa Briana Mutanu Kanini,akaba yarabuze kuwa 29 Gashyantare.

Uyu mugore wari uhangayitse cyane, yahise abimenyesha kuri sitasiyo ya Polisi ya Magogoni.

Abayobozi batangiye gushakisha urwo ruhinja rwabuze kandi bahamagarira umuntu wese ufite amakuru kuyatanga vuba.

Kenya ni kimwe mu bihugu ubujura bw’abana b’impinja buri hejuru ndetse BBC yigeze gukora icyegeranyo kigaragaza ko abarenga ibihumbi baburiwe irengero.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06