Umugurira icupa rimwe gusa ubundi ukamutahana ugakubitisha iryo n'imoso! Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 basigaye basambanira icupa rimwe ry’inzoga

Aug 12, 2024 - 06:57
 0

Abatuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Muhoza, bavuga ko bahangayikishijwe n’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bishoye mu ngeso mbi zirimo kwigurisha ndetse n’ubusinzi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko igihe icyo ari cyo cyose mu Kagari ka Cyivugiza usanga hari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 16 byu mwihariko mu gihe cya n’ijoro binjira mu tubari bakaka inzoga, abadafite ubushobozi bwo kuzigurira bakegera ab’igitsinagabo bagasangira kugeza ubwo hari abemeranyije gukorana imibonano mpuzabitsina.

Umwe muri bo yagize ati” Mu mududugudu wacu wa Muhoza nkatwe urubyiruko dufite ikibazo cy’abana b’abakobwa tutazi aho baturutse bagatangira abantu bakabatuka”.

Undi akomeza ati” akomeza avuga ko akenshi aba bakobwa bitwikira ijoro bajya kwishyira abagabo, ibifatwa nk’agatego gashobora gutuma hari utabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB igihe ntabushishozi bubayeho”.

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zahagurukira iki kibazo cyane ko ushobora gusanga giterwa n’inzara.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06