Uko amategeko y’u Rwanda ahana icyaha cyo kuroga n’ingaruka zacyo mu mategeko mpanabyaha
Uko amategeko y’u Rwanda ahana icyaha cyo kuroga n’ingaruka zacyo mu mategeko mpanabyaha
Mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda hateganywa ibihano ku muntu uhamijwe n’Urukiko, ko yahaye undi muntu uburozi cyangwa ibindi bintu bimuhumanya, guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 110 ivuga ku kuroga, ivuga ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
Bamwe mu banyamategeko bavuga ko nubwo kugaragaza ibimenyetso by’uko umuntu yarozwe bishobora kugorana, hari uburyo butandukanye bushobora gukoreshwa mu iperereza, harimo n’ibizamini byo kwa muganga bishobora kugaragaza impamvu y’urupfu cyangwa ikibazo cy’ubuzima cyatewe n’uburozi cyangwa ibindi bintu byangiza umubiri.
Iyo umuntu afite ibimenyetso ashobora kugaragariza Urukiko, bigahamya umuntu runaka ukekwaho kuroga bikamuhama, ahanishwa gufungwa burundu, yaba uwarozwe yapfuye cyangwa atapfuye.
Ibintu by’amarozi bikunze kuvugwa mu bice by’icyaro aho usanga abantu baturanye badashobora kubana neza, ndetse ugasanga umwe yirinda mu genzi we kubera kumuvugaho uburozi.
Gusa hari n’abakora iki cyaha cyo kuroga batazi ko gihanwa n’amategeko, ndetse kikaba gifite n’igihano kiremereye ku buryo ugifatiwemo afungwa burundu.
Ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kuroga nabwo burahanirwa
Ingingo ya 21 y’itegeko, nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha.
Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha.
Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure






