Ingabire Victoire yasubiye imbere y’urukiko abaha impamvu 8 zatuma afungurwa
Ingabire Victoire yasubiye imbere y’urukiko abaha impamvu 8 zatuma afungurwa
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ingabire Victoire Umuhoza, uregwa ibyaha birindwi, atanga impamvu umunani asaba ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyateshwa agaciro, agakurikiranwa adafunzwe.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwerekanye ko hari impamvu zikomeye zituma akwiye gukurikiranwa afunzwe nk’uko byemejwe n’Urukiko rwa mbere.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Mu iburanisha ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ingabire Victoire ryabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2025, Ingabire Victoire yabanje kubwira urukiko ko n’ubwo yunganiwe na Me Gatera Gashabana ari nk’amaburakindi kuko ngo atunganiwe uko abyifuza, kuko yari yasabye ko yakunganirwa n’umunyamategeko wo muri Kenya ariko ntiyabona ibyangombwa byo gukorera umwuga mu Rwanda.
Ingabire Victoire, wari wambaye impuzankano y’abagororwa, afite umusatsi wa ’naturelle’, na Me Gatera Gashabana, babanje gusobanurira Urukiko ibaruwa banditse mu gitondo, basaba ko ibyo ubushinjacyaha bwasubije ku myanzuro yabo y’ubujurire muri ‘système’ byateshwa agaciro, kuko babishyizemo mu ijoro ribanziriza umunsi w’iburana saa 21:06, uregwa akaba atagize amahirwe yo kubisuzuma.
Me Gashabana yashingiye ku ngingo ya 75 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ijyanye no kumenyesha ukekwaho icyaha dosiye ku ifunga ry’agateganyo, ndetse n’iya 87 igena uburyo n’ibihe by’ubujurire ku cyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo, avuga ko Ubushinjacyaha bwagombaga gushyira muri ‘système’ umwanzuro wabwo byibuze hasigaye iminsi itanu kugira ngo uwo yunganira abisuzume, bityo ko uwo mwanzuro wabwo wateshwa agaciro.
Mu gusubiza kuri iyo baruwa, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bwakoze biteganywa n’ingingo ya 184 y’iryo tegeko, ivuga gusubiza umwanzuro w’ubujurire, igira iti “Uregwa mu bujurire akora umwanzuro mu buryo bumwe n’uwajuriye. Umwanzuro wo kwiregura usubiza kuri buri kibazo hakurikijwe urutonde rw’ibibazo byagaragajwe n’uwajuriye n’ibyo asaba urukiko.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ngingo itateganyije igihe ntarengwa cyo gusubiza ku mwanzuro w’ubujurire, bityo ko ibyo bwakoze bitanyuranyije n’itegeko, kandi ko izindi nzira ziteganywa n’itegeko zo kumenyesha uregwa byibura mbere y’iminsi itanu, byakozwe mu rukiko rwa mbere.
Umucamanza yavuze ko iby’ubwo busabe bwa Ingabire Victoire n’umwunganizi we, Urukiko ruzabisuzuma rukabifataho icyemezo.
Ingabire Victoire yahaye urukiko impamvu umunani zatuma afungurwa
Nyuma yo kujya impaka kuri iyo baruwa, Urukiko rwatangiye kumva Ingabire Victoire Umuhoza, asobanura impamvu umunani yatanze zatuma afungurwa by’agateganyo, icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kigateshwa agaciro.
Impamvu ya mbere, Ingabire Victoire yagaragaje ari na yo yise iy’ingenzi, bayise “Kutubahiriza ububasha bw’Urukiko bukwiriye”, aho yagaragaje ko hakurikijwe itegeko rigena ububasha bw’inkiko, bavuga ko Ingabire afatwa ingingo ya 106 yashingiweho inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko Urukiko ari rwo rwategetse Ubushinjacyaha kumukurikirana aho kuba ari bwo bubyibwiriza.
Ingabire n’umwunganizi we bagaragaje ko nyuma yo kubona iki kibazo, baregeye Urukiko rw’Ikirenga basaba ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga ingingo ya 62 yakurwaho, basaba ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rusubika iburanisha kugeza Urukiko rw’Ikirenga rubifasheho umwanzuro, ariko Urukiko rurakomeza ndetse rufata icyemezo ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri iki, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta cyari kubuza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburanisha urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kuko uretse kuba Ingabire n’umwunganira batigeze bakurikiza amategeko ngo baregere ingingo y’itegeko inyuranyije n’Itegeko Nshinga, urubanza rukaburanwa ndetse rukanapfundikirwa, rukanafatwaho icyemezo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuva igihe yafatiwe ku wa 19 Kamena 2025, kugeza urubanza ruburanwa tariki 15 Nyakanga 2025, batari bigeze bagaragaza icyo kibazo cyangwa ngo baregere iryo tegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, ahubwo bikagaragara ko ikirego bagitanze tariki ya 17 Nyakanga, bityo nta cyari kubuza urukiko gufata icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bwagaragaje ko Urukiko rwa mbere impamvu rwashingiyeho rumukatira gufungwa by’agateganyo, rutashingiye kuri iyo ngingo, ahubwo rwashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Impamvu ya kabiri, Ingabire Victoire Umuhoza yatanze, ni ugukurikirana icyaha cyashaje, aho yavuze ko hari ibyaha Ubushinjacyaha bwamureze kandi ukurikije ibiteganywa n’itegeko, byarashaje. Aha yavuze icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha kiri mu byaha byoroheje kuko gihanishwa igifungo kitarenze amezi atandatu, kikaba ubusaze bwacyo buba nyuma y’umwaka umwe, kandi kikaba ari ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru ku wa 12 Ukwakira 2021.
Ikindi cyaha yavuze ko cyashaje ni icyo gucura umugambi wo kwigaragambya, akaba yarakibajijweho mu 2021, ndetse imyaka itatu y’ikurikirana ikaba yararenze, bityo akavuga ko na cyo ari icyaha cyashaje.
Me Gatera Gashabana yavuze ko urebye no mu mwanzuro w’Urukiko rwa mbere, Umucamanza yavuze ko “Nta kigaragaza ko uwagerageje gukora ibikorwa nk’ibi bitaba bikimurimo,” avuga ko ibyo ari ibitekerezo bwite bitari gushingirwaho, kuko atagaragaje ko ibyo bitekerezo akibifite.
Mu gusubiza kuri ibi, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha bitashaje kuko itegeko riteganya ko igihe cy’ubusaze bw’icyaha gitangira kubarwa kuva igihe igikorwa cya nyuma cy’icyaha cyakorewe, bugaragaza ko ibyo yatangaje n’ubu bikiri kuri YouTube bityo icyaha kitarasaza.
Impamvu ya gatatu, Ingabire yavuze ko hari ibyaha byashingiweho kandi Ubushinjacyaha butarabitangiye impamvu zikomeye, ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, no kugirira nabi ubutegetsi buriho. Yavuze ko ubushinjacyaha buterekanye aho ibyo bikorwa yabikoze, bityo ko nta mpamvu zikomeye zabyo zagaragajwe, avuga ko batanze impamvu ku gucura umugambi wo guteza imvururu muri rubanda, kandi icyo cyaha atarakirezwe.
Yavuze ko hashingiwe ku buhamya bwa Gaston Munyabugingo, watangaje ko yari afite iyo migambi, ariko avuga ko hatari gushingirwa ku buhamya bw’umuntu wakurikiranweho ibyaha ndetse akanatoroka ubutabera. Ikindi yavuze ni uko amajwi yashingiweho ngo hari ayafashwe binyuranyije n’itegeko, ndetse ko hari ayashingiweho kandi Ingabire avuga ko nta ho ahuriye na yo nk’ay’abitabiriye amahugurwa.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwagiye bugaragaza impamvu zikomeye kuri buri cyaha bwamureze, ndetse ko ari byo Urukiko rwashingiyeho rufata umwanzuro. Ikindi bwavuze ko ku buhamya bwa Munyabugingo, itegeko ryemera ko umuntu wese ufite uruhare mu cyaha, ashobora kwibwiriza akaba umutangabuhamya kandi ubuhamya bwe bukemerwa.
Ku cy’amajwi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingingo ya 20 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, amajwi yafashwe n’umutangabuhamya, kwari ukugira ngo amenyekanishe ibyaha biri gutegura bigamije guhungabanya umutekano, bityo ko atari kubura gushingirwaho nk’impamvu zikomeye.
Indi mpamvu Ingabire Victoire yatanze ni ukuba Urukiko rwarashingiye ku mpamvu zikomeye zitagaragaza uruhare rw’uregwa mu gukora ibyaha, aho yavuze ko ku bijyanye no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, hatagaragajwe uruhare rwe, kuko amahugurwa yavuzwe yo guhirika ubutegetsi mu mahoro, ngo atayitabiriye nubwo yitabiriwe n’abantu b’inshuti ze cyangwa basanzwe ari abayoboke b’ishyaka rye ritaremerwa rya DALFA Umurinzi.
Aha Ubushinjacyaha, bwerekanye ko Ingabire ashaka gutandukanya itsinda ry’abahawe amahugurwa yo guhirika ubutegetsi n’ishyaka rye ritemewe rya DALFA Umurinzi kandi atari byo, kuko hari n’umutangabuhamya wakoraga iwe yahaye uburyo bwo kwitabira ayo mahugurwa, amubwira ko ari ayo kwiga Icyongereza, ngo yayageramo agasanga n’ayo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi, buvuga ko nta kuntu ayo mahugurwa atari ayazi.
Ku mpamvu ya gatandatu aho Ingabire Victoire yavuze ko nta mpamvu urukiko rwa mbere rwashingiyeho ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ’message’ yandikiranaga na Sibomana Sylvain, aho bamwitaga “Mukecuru”, ariko buvuga ko nta mpamvu yo kubivugaho byinshi kuko bizaburanwaho mu mizi y’urubanza.
Buti “Gucura umugambi, urukiko ku rwego rwa mbere rwarabisuzumye, ndetse rusanga impamvu ubushinjacyaha bwari bwagaragaje kuri iki cyaha ari impamvu zikomeye kandi zagezweho zituma Ingabire akekwaho ko yakoze iki cyaha.”
Ku mpamvu ya karindwi, ijyanye n’uko ibimenyetso byabonetse mu buryo butemewe n’amategeko, Ubushinjacayaha bwavuze ko atagaragaje ubwo buryo butemewe n’amategeko ubwo ari bwo, kuko ‘audio’ bavuga ko zitabonywe bikurikije amategeko Ingabire atazihakana. Bwavuze ko uregwa n’umwunganizi we bari gushaka kwinjira mu mizi kandi atari cyo kiburanwa kuri ubu, buvuga ko bwo bwabyirinze, ahubwo bwagaragaje impamvu zikomeye, Ingabire akwiye kuburana afunzwe.
Ingingo ya munani yatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko atafungwa by’agateganyo, ni uko ngo arekuwe adashobora gutoroka ubutabera. Ibi yabishingiye ku kuba nyuma y’uko ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, yakomeje kwitaba urukiko aho yatumizwaga, ndetse ko yanasabye kujya gusura umuryango hanze y’igihugu akabyangirwa, ariko akaba yarubashye icyo cyemezo ntagende.
Yavuze ko ari “umugore ufite amahame”, ko adashobora gutoroka ubutabera, kuko ngo ibikorwa bya politiki akora bishingiye ku mahoro.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwibaza niba hari igipimo kibaho uregwa ashobora kugaragariza inzego z’ubutabera mu buryo bufatika ko atatoroka ubutabera, buvuga ko icyo gipimo kitabaho, bityo ko atakwemererwa gufungurwa by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bikomeye, birimo n’ibifite igihano kirenza imyaka itanu.
Buti “Twe nk’ubushinjacyaha dushingira ku buremere bw’ibyaha uregwa akekwaho kuba yarakoze, bikaba byashingirwaho nk’impungenge z’ubutabera ko aramutse akurikiranywe ari hanze, yatoroka ubutabera.”
Ikindi ubutabera bwagaragaje ni uko arekuwe ashobora kubangamira iperereza, kuko yavuze ko afite inshuti zitabiriye amahugurwa yo guhirika ubutegetsi, akavuga ko abafashwe ari bake kuko yitabiriwe na 26, buvuga ko ahubwo abaye Umunyarwandakazi mwiza yamenyesha ubutabera abo bandi bitabiriye amahugurwa barimo ngo n’uri hanze, kugira ngo na bo bakurikiranwe.
Umushinjacyaha ati “Mu gihe yaba yidegembya hano hanze, ashobora kubangamira n’iperereza, tukumva akomeje gufungwa by’agateganyo, byatuma iperereza rirangira neza.”
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko umwanzuro ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ingabire Victoire Umuhoza, uzasomwa ku wa 7 Nyakanga 2025, saa Cyenda z’igicamunsi.





