Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza

Apr 1, 2024 - 05:25
 0
Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza

Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza

Apr 1, 2024 - 05:25

Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwo muhanda utari nyabagendwa kubera imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya mbere akimena mu muhanda, ukaba wabaye ufunzwe by’agateganyo.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yagiranye na Kigali Today, yavuze ko nyuma y’uko uwo muhanda utari nyabagendwa, hari ahandi abakoresha uwo muhanda basabwa kunyura bidahagaritse ingendo zabo.

Ati “Umuhanda Ngororero-Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, ariko abantu basanzwe bakoresha umuhanda Kigali-Ngororero-Kabaya, bashobora gukoresha Kigali-Musanze-Nyabihu-Kabaya”.

Arongera ati “Icyo dukora nka Polisi, ni uguhagarara ahongaho dukumira abantu bashobora gufata icyemezo cyo kwambuka amazi bakaba bahura n’ibibazo, twashyizeho poste ukurikirana uburyo ikibazo kigenda kigabanuka cyangwa se cyaba cyiyongereye tukagira abaturage inama yo kudakomeza icyo cyerekezo”.

SP Karekezi, yavuze ko bagenda bakurikirana uko amazi agenda agabanuka, mu rwego rwo kureba uburyo uwo muhanda wakongera kuba nyabagendwa.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461