Umuhanzi Jason Andrew yasohoye indirimbo nshya “ working hustler”
Umuhanzi Jason Andrew yasohoye indirimbo nshya “ working hustler”
Umuhanzi “Rukundo Andrew” uzwi nka Jason Andrew mu muziki nyarwanda akaba akirimo kuzamuka mu muziki w’urwanda, yatangaje ko yasohoye indirimbo ye nshya ariyo ‘Working Hustler’.
Jason Andrew: Niyo mazina akoresha y’ubuhanzi akaba ari nayomazina ye yamamaye mu mwuga we w’ubuhanzi. Jason akabaasobanura ko yarikuye ku muhanzi wo hanze ariwe Jason Derulo’ hanyuma Andrew rikaba ariryo ababyeyi bamuhimbye
Nyuma yogukora indirimbo ye ariyo “Sad” , yatangaje ko afite izindi ndirimbo agiye kubagezaho nyinshi Kandi nziza cyane.
Jason Andrew mu kiganiro yagiranye “BIGEZWEHO TV” akaba yatangaje ko ari umunyamuziki ukora “ afrobeats, Rnb,Dance hall, hamwe na trapsoul” asobanura ko ari umwanditsi mwiza kandi indirimbo ze aziha umwanya cyane, akaba yaratangiye umuziki muri 2019, agatangirira ku ndirimbo yise “Zig zag”
mu butumwa yanyujije ku mbuga ze za X na Instagram agaragaza ko yishimiye uko muri kwakira ibihangano bye Kandi abakunda cyane.
Umuhanzi Jason Andrew afite gahunda yo kugeza umuziki we kure hashoboka!
Uyu muhanzi ukunzwe aributsa abategura ibirori ko nawe yiteguye kubafasha kugera ku ntego zabo!





