Umuhanzi 'Ray J' yashyize hanze imibare iteye inkeke y’abagore amaze kuryamana nabo

Apr 29, 2026 - 15:17
 0
Umuhanzi 'Ray J' yashyize hanze imibare iteye inkeke y’abagore amaze kuryamana nabo

Umuhanzi 'Ray J' yashyize hanze imibare iteye inkeke y’abagore amaze kuryamana nabo

Apr 29, 2026 - 15:17

Umuhanzi 'Ray J' yahishuye ko amaze kuryamana n'abagore basaga 12,500 mu buzima bwe, akaba yumva agifite agatege ko kongeraho abandi 1,000.

Umuhanzi akaba n’umushabitsi w’Umunyamerika, William Ray Norwood Jr. wamamaye nka Ray J, yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nyuma yo guhishura umubare w’abagore amaze kuryamana nabo mu buzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa YouTube rwa Funky Friday Podcast, kuri uyu wa 29 Mata 2026, Ray J w’imyaka 45 yavuze ko kugeza ubu amaze kuryamana n’abagore basaga 12,500, ndetse akaba ateganya ko uyu mubare ushobora kurenga 13,500 mu minsi iri imbere.

Ufashe imyaka 30 ishize Ray J amaze ari mu ruganda rw’imyidagaduro, uyu mubare ugaragaza ko byibuza yaryamanaga n’umugore umwe buri masaha 12. Icyakora, uyu muhanzi yavuze ko imibare itandukanye n’ukuri kuko akenshi imibare yiyongeraga cyane igihe ari mu bitaramo (tours).

Yagize ati: “Imibare iratandukanye kuko nk’igihe tuba turi mu bitaramo binyuranye, hari igihe waryamana n’ababarirwa hagati ya batanu n’icumi ku munsi umwe.”

Ray J yongeyeho ko hari inshuro yaryamanye n’abagore batatu cyangwa barenga icyarimwe (threesomes/orgies), ibintu we abona nk’ibisanzwe mu buzima bwe bw’icyamamare.

Nubwo uyu muhanzi, ukomoka muri Leta ya Mississippi akaba na musaza w’icyamamare Brandy, amaze kuryamana n’imbaga y’abagore, yashimangiye ko nta n’umwe uruta umugore we, Princess Love.

Ray J na Princess Love bashakanye mu mwaka wa 2016, kandi kugeza ubu bafitanye abana babiri. Ray J yavuze ko nubwo yanyuze mu buzima bw’ubushizi bw’isoni n’ubusambanyi bukabije, urukundo akunda umugore we ari rwo rw’ukuri kandi rufite agaciro gakomeye muri we.

Ray J yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2003 ubwo hasohokaga amashusho ye (sex tape) akora imibonano mpuzabitsina na Kim Kardashian, akaba ari na yo yakubise urushyi rwa mbere rwatumye umuryango wa ba Kardashian umenyekana ku isi yose.

Muri rusange, Ray J ni umuntu ufite izina rikomeye mu muziki no muri sinema muri Amerika kuva akiri muto, dore ko ku myaka umunani gusa yari yamaze kuba icyamamare. Ikindi kandi, uretse kuba ari musaza wa Brandy, Ray J ni mubyara w’umuraperi w’ikirangirire Snoop Dogg.

Ray J na Princess Love bashakanye mu mwaka wa 2016

Ray J na mubyara we w’umuraperi w’ikirangirire Snoop Dogg

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com