Umuhanzi w'umurundi Sat-B yatangaje ko yatandukanye burundu n'uwari umugore we

Apr 22, 2026 - 07:37
 0
Umuhanzi w'umurundi Sat-B yatangaje ko yatandukanye burundu n'uwari umugore we

Umuhanzi w'umurundi Sat-B yatangaje ko yatandukanye burundu n'uwari umugore we

Apr 22, 2026 - 07:37

Umuhanzi Sat-B yashyize iherezo ku gushidikanya, yemeza ko yatandukanye na Belle 9ice bari bamaze igihe bakundana.

Nyuma y’igihe kirekire mu matamatama n’ugushidikanya mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Burundi, umuririmbyi Sat-B yashyize ahagaragara ukuri ku mubano we na Belle 9ice, yemeza ko imishinga y’urukundo rwabo yageze ku musozo.

Mu kiganiro yagiranye na Irebe FM kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026, uyu muhanzi rurangiranwa yavuze ko nubwo bagerageje gukomeza urugendo, byageze aho buri wese afata inzira ye.

“Ntabwo akiri mu buzima bwanjye” Sat-B, uzwiho kutarya iminwa, yagaragaje ko hashize igihe umubano wabo urimo agatotsi. Yagize ati: “Tumaze igihe bitameze neza cyane. Belle Nice ntabwo akiri mu buzima bwanjye, nanjye sinkiri mu buzima bwe.”

Nubwo batandukanye, uyu muhanzi yagaragaje ko bitakuyeho icyubahiro agomba uyu mugore, cyane ko bafitanye umwana w’umuhungu bise Liam. Yavuze ko icyubahiro nk’umubyeyi twabyaranye cyo kizagumaho.

Sat-B na Belle 9ice bari bamaze igihe kinini bafatwa nk’umwe mu muryango w’icyitegererezo mu myidagaduro (Power Couple). Nubwo batari barasezeranye imbere y’amategeko, imyitwarire yabo n’uburyo bafashanyaga mu rugendo rwa muzika byatumaga benshi babubaha.

Urukundo rwabo rwagize uruhare rukomeye mu kuzamura izina rya Belle 9ice mu ruhando rw’imyidagaduro, dore ko Sat-B yari asanzwe ari inkingi ya mwamba mu muziki w’u Burundi no mu karere.

Ku bijyanye n’aho umutima we uhagaze ubu, Sat-B yemeje ko nta wundi muntu arinjiza mu buzima bwe. Ati: “Ubu ndi single, nta mukunzi mfite. Nta mukobwa n’umwe uri mu mutima wanjye ubu. Ndigenga kandi ndizera ko bizakomeza.”

Kuri ubu, icyerekezo cy’aba bombi kigiye kwibanda ku nshingano zo kurera Liam, aho bavuze ko bazakomeza gufatanya kugira ngo umwana wabo akure neza, nubwo umushinga w’urukundo wonyine ari wo wasenyutse.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com