Umuhungu w’imyaka 19 yishe umugabo yasanze mu buriri bwa nyina

Nov 8, 2024 - 04:34
 1
Umuhungu w’imyaka 19 yishe umugabo yasanze mu buriri bwa nyina

Umuhungu w’imyaka 19 yishe umugabo yasanze mu buriri bwa nyina

Nov 8, 2024 - 04:34

Kuwa Gatatu, itariki ya 06 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 19 ukekwaho gukubita isuka umugabo w’imyaka 55 bikamuviramo gupfa.

Bivugwa ko icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Gisagara ku itariki ya 31/10/2024 ubwo yageraga mu rugo agasanga uwo mugabo mu cyumba cy’umubyeyi we (mama we) nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Ubwo yahatwaga ibibazo, uregwa yavuze ko yamukubise isuka bakingishaga, inshuro zirindwi mu mutwe, mu gatuza no mu mugongo ubwo yageragezaga gusohoka. Asobanura ko yamuhoye ko yari amusanze aryamanye n’umubyeyi we mu buriri (mama we) kandi atari se, akanabisabira imbabazi. 

Icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho giteganywa n’ ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06