umukandida rukumbi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemereye kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite, Akomeje ibikorwa byo Kwiyamamaza

Jul 5, 2024 - 12:56
 0
umukandida rukumbi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemereye kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite,  Akomeje ibikorwa byo Kwiyamamaza

umukandida rukumbi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemereye kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite, Akomeje ibikorwa byo Kwiyamamaza

Jul 5, 2024 - 12:56

Nsengiyumva Janvier, umukandida rukumbi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemereye kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite, yavuze ko abaturage nibamugirira icyizere akaba umudepite azatangiza umushinga w’Itegeko usaba ko Paul Kagame agirwa Umuyobozi w’Ikirenga w’u Rwanda n’Umwanya wa Perezida wa Repubulika ukagumaho.

Uyu mugabo wari wiyamamarije uyu mwanya no mu matora aheruka y’abadepite, yabitangarije mu Karere ka Rusizi ku wa 4 Nyakanga 2024, ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ye ku baturage b’aka karere.

Uyu mugabo w’imyaka w’imyaka 35 yabwiye abamushyigikiye kuzamutorera Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’igihugu bagera ku rupapuro bazatoreraho abadepite bagahitamo Nsengiyumva Janvier.

Nsengiyumva Janvier yavuze ko ibikorwa Paul Kagame yakoreye u Rwanda bigaragaza ko afite impano z’ubuyobozi zitandukanye n’iz’abandi bayobozi.

Ati “Nta gushidikanya ko yaturutse ku Mana. Ibi bimutega byo kuvuga ngo arakora manda iyi, azarangiza mu y’ubutaha, ibyo numva bitakagombye kubaho k’umuntu twahawe n’Imana, ukorera Abanyarwanda ari Umunyarwanda. Nta bantu bakwiye kumugenera ngo arakora igihe iki n’iki nk’aho badufiteho uburenganzira kuturusha".

Yakomeje agira ati "Njyewe ndavuga nti azabe, umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu kuko niwe uzi aho yagikuye, igihe yahagarikaga Jenoside, ni nawe uzi aho acyerekeza. Nta wundi muntu uwo yaba ariwe wese numva naha amahirwe usibye we”.

Uyu mukandida avuga ko natorwa azatangiza umushinga w’itegeko ryo gusaba ko Paul Kagame agirwa Umuyobozi w’Ikirenga. Uwo mushinga niwo uzagena itandukaniro z’inshingano za Perezida n’Inshingano z’Umuyobozi w’Ikirenga.

Ati “Mu gihe azaba amaze gusaza, azagena niba uyu mwanya ugumaho cyangwa niba ukurwaho kuko niwe uzaba ari Umuyobozi w’Ikirenga”.

Avuga ko azasaba ko umusoro ku nyungu uva kuri 18% ukaba 12%, agasaba ko amashuri yigisha imyuga by’igihe gito ahabwa imbaraga, urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza kwiga rukigishwa kwakira ba mukerarugendo no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Nsengiyumva Janvier wigeze kuba mwarimu, mu migabo n’imigambi ye harimo no gusaba ko mwarimu yashyirirwaho isoko ryihariye (teacher shop), ndetse akanoroherezwa gufatira ifunguro ku ishuri kugira ngo age yigisha amasaha ya nyuma ya saa sita afite imbaraga.

Avuga ko nibamutora azafatanya na bagenzi bakavugurura itegeko rigenga mituweli, kuko ngo nubwo yanditseho ko uyifite atarembera mu rugo, uyifite aturanye n’ivuriro ryigenga yaremba akanapfa kuko amavuriro yigenga adakorana na mituweli.

Ati “Nzasaba ko hajyaho ikoranabuhanga rihuza amakuru y’amavuriro yose ku buryo umuntu wivurije ku ivuriro rimwe najya agera mu rindi muganga azajya areba muri sisiteme akabona indwara uwo murwayi yivuje n’imiti yagiye ahabwa”.

Nsengiyumva Janvier niwe mukandida rukumbi wemerewe kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Ni umwe mu bakandida depite 589 bazatorwamo abadepite 80 bazatora amategeko bakanagenzura ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2024 kugera mu 2029.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com