Hari Umukandida uri kwiyamamariza kuba perezidawavuze ko natorwa hari ibyo azagenera abafunzwe barengana kuva muri 2022
Hari Umukandida uri kwiyamamariza kuba perezidawavuze ko natorwa hari ibyo azagenera abafunzwe barengana kuva muri 2022
Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, yatangaje ko natorwa, nta muntu uzongera gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo nta bimenyetso bimushinja bihari ndetse n’abagiye bafungwa mu myaka ya 2022 kugeza mu 2024 bazahabwa indishyi z’akababaro kugira ngo umuco wo gufunga abantu ku maherere ucike
Ibi yabigarutseho ku wa 07 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, mu Kagari ka Mubuga, Umudugudu wa Mubuga, hamwe n’abandi bakandida depite 50 b’iri shyaka bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu.
Dr Habineza, yavuze ko hari abantu bafunzwe nta madosiye, abandi bagafungirwa mu bigo by’inzererezi byitwa ‘Transit Centers’, ibyo avuga ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bizahita bicika burundu natorwa.
Ati “Duhangayikishijwe n’ikintu cyitwa ‘igifungo cy’iminsi 30’ y’agateganyo. Twasanze ibintu byo gufunga umuntu by’agateganyo nta bimenyetso bihari, byishe amategeko.’’
“Tugomba kubica burundu ndetse tuzashyireho indishyi z’akababaro, abafunzwe bose bishyurwe. Tuzanakora itegeko risubira inyuma rivuga ko n’abafunzwe mu myaka ibiri ishize (2022-2024) bose batahamwe n’ibyaha bagomba kubona indishyi z’akababaro.’’
Yakomeje avuga ko kandi n’abakozi bakora muri izo nzego zagize uruhare mu ifungwa ry’abo bantu, bazaryozwa kuba batarashishoje, bityo bahanwe bakatwa imishahara yabo kubera igihombo bazaba bateje Leta cyo kwishyura indishyi.
Kandida Perezida Dr Habineza kandi yavuze ko ateganya no kongera ubushobozi bw’urwego rw’abunzi kugira ngo bajye baca imanza nyinshi, birinde ko hari imanza zizamuka mu nkiko.
Ibyo byose ngo bikaba bigamije kurushaho kubaka igihugu kigendera ku mategeko icyo bita ‘Etat de droit’.





