Umukecuru bamujyanye muri ‘Morgue’ baziko yashizemo umwuka batungurwa no kubona nyuma y’amasaha abiri ari guhumeka

Jun 4, 2024 - 20:24
 0

Umukecuui w’imyaka 74 utuye mu Ntara ya Nebraska muri Amerika, bamukuye muri (Morgue) Uburuhukuro amaze amasaha abiri bazi ko yitabye Imana.

Amakuru avuga ko abashinzwe kureberera abageze mu zabukuru aho baba bacumbikiwe, batanze amakuru yuko Umukecuru witwa Constance Glantz yitabye Imana, maze bahita bamujyana muri (Morgue ) Uburuhukiro.

Nyuma y’amasaha abiri abashinzwe gutunganya umurambo bahise bahagera maze bamweguye babona agihumeka nibwo bahise bahamagara nomero 911 za Polisi zishinzwe ubutabazi kugirango bahite batwara uwo mukecuru kwa Muganga.

Polisi yahageze itwara uwo mukecuru kwa muganga ariko ihita itangira iperereza ngo hamenyekane icyatumye batwara uwo mukecuru mu buruhukiro kandi atarashiramo umwuka.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461