Umukinnyi yahembwe ingurube yapfuye nk’igihembo cyo kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi
Umukinnyi yahembwe ingurube yapfuye nk’igihembo cyo kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi
Mu gihugu cya Noruveje, ikipe yo mu cyiciro cya gatanu yitwa Varhaug yakoze igikorwa kidasanzwe ubwo yahaga umwe mu bakinnyi bayo ingurube yapfuye nk’igihembo cyo kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (Man of the Match).
Byabaye ku mukino wa Norvege Cup ubwo Varhaug yakinaga n’ikipe yo mu kiciro cya mbere yitwa Bryne, aho batsinzwe ibitego 4-0.
Nyuma y’umukino, umukinnyi Sondre Dvergsdal ni we wahawe kiriya gihembo kidasanzwe cy’ingurube yapfuye aho yapimaga ibiro 50 ndetse yanashyizwe mu ishashi.
Umutoza w’iyo kipe, Sigrid Lode Knutsen yavuze ko bahisemo gukora ikintu kidasanzwe kugira ngo berekane ko ari ikipe y’abahinzi/borozi koko, ati: “Abahinzi/borozi nyakuri bakomoka Varhaug, si aho muri Bryne.”
Ibi bije nyuma y’uko ikipe ya Bryne itanze itanze amagi 120 nk’igihembo ku mukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize – nabyo byari byatangaje benshi.
Umuyobozi wa siporo muri Bryne, Hagerup Roken yavuze ko bazakomeza guha abakinnyi babo ibihembo bikomoka ku musaruro wo mu gace kabo, avuga ati: “Ni ibisanzwe kuri twe guhemba ibiribwa twejeje.”





