Umukobwa ukomeje kuvuga ko we akunda abasore bakennye gusa kuko abona ari bo bagira urukundo ndetse ngo bafite igikundiro, akomeje kuvugisha benshi
Umukobwa ukomeje kuvuga ko we akunda abasore bakennye gusa kuko abona ari bo bagira urukundo ndetse ngo bafite igikundiro, akomeje kuvugisha benshi
Imwe mu nkuru zikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni iy’uyu mukobwa ukomeje kuvuga ko we akunda abahungu/abasore bakennye gusa kuko abona ari bo bagira urukundo ndetse ngo bafite igikundiro.
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Martha akaba asanzwe ari umunyamakuru akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga kuko we ngo abasore b’abakene abakobwa benshi banga we aribo y’ikundira gusa ngo nibo bamushimisha mu rukundo kuko bagira urukundo n’amarangamutima menshi.
Nkuko uyu mukobwa yabivuze mu nkuru yasakaye mu binyamakuru bitandukanye, yagaragaje ko abasore b’abakire iteka icyo bitaho ari amafaranga yabo gusa ndetse akaba ariyo baha agaciro cyane ku rusha urukundo.
Martha yakomeje avuga ko abasore batagira amafaranga bo icyo baha agaciro cyane ni urukundo ndetse no gushimisha abakunzi babo.
Mu magambo ye, Martha yagize ati “ Ubundi njye sindakundanaho n’umusore wumukire, abenshi nta rukundo bagira, bakoresha amafaranga nkaho aricyo kuntu kingenzi Kandi ibyo njye ntago bikora simbyemera.”
Yakomeje aavuga ko “Mba nshaka umuntu uzajya ampamagara akambwira ngo zuba ryanjye wasinziriye neza!? Aha ndi ku kazi ni wowe ndi gutecyereza gusa ndetse sinarecyera kugutecyereza byanze!! Ndagukumbuye mukunzi, Ese nakubona nsoje akazi!?”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko adakunda ko umusore yamwoherereza amafaranga atazi uko ameze, ati: “Naho kunyoherereza amafaranga utazi uko meze kuri njye ntibyakora.”
Yasoje avuga ko burya yikundira abasore bacyennye gusa kuruta abo bakize kuko abasore batagira amafaranga ngo bagira urukundo ndetse bakaba bazi no gushimisha abakunzi babo. Ese wowe Niko ubyumva!?





