Umukobwa w’imyaka 29 wijugunye mu ruzi ahetse umwana we yasize atangaje impamvu yabimuteye kubikora

May 6, 2024 - 12:56
 1
Umukobwa w’imyaka 29 wijugunye mu ruzi ahetse umwana we yasize atangaje impamvu yabimuteye kubikora

Umukobwa w’imyaka 29 wijugunye mu ruzi ahetse umwana we yasize atangaje impamvu yabimuteye kubikora

May 6, 2024 - 12:56

Maureen Wangui, umukobwa w’imyaka 29 wijugunye mu ruzi rwa Nyamindi mu Ntara ya Kirinyaga ahetse n’umukobwa we,yasize urwandiko rugaragaza impamvu yakoze icyo gikorwa kibabaje.

Mu nyandiko igaragaza impamvu yiyahuye , Maureen yavuze ko yari arwaye agahinda gakabije katewe no kwangwa n’umuryango we.

Uyu mugore wapfuye, yavuze ko iyo aramuka yiyahuye agasiga umukobwa we w’imyaka 5,yari kuzafatwa nabi n’umuryango we.

Yagize ati“Sinasiga umwana wanjye ngo azagirirwe nabi. Aho ngiye simpazi ariko ndajyana nawe. Niba bataranyeretse urukundo,mwana wanjye nyizera, ntarwo bakugirira. ”

Maureen yakomeje avuga ko iyo ayo aba afite ibyiringiro bike ko azabona urumuri ku iherezo ry’ubuvumo,yari kwihangana agakomeza kubaho ariko agahinda gakabije kamurenze bituma ahitamo guhagarika ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana we w’inzirakarengane.

Ati: "Iyo mba mfite ibyiringiro bike ko amaherezo hazaboneka urumuri ruto ku iherezo ry’ubuvumo, nari kwihangana. Ariko reka twihe amazi. ’’

Yasabye imbabazi Imana kandi ayisaba ko yazamwuhagira urukundo rwayo rutagira akagero namara gupfa.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Maureen yasimbukiye mu ruzi rwa Nyamindi hamwe n’umukobwa we w’imyaka itanu amuhetse mu mugongo.

Sekuru yavuze ko yarimo gufura imyenda mbere yuko amubura we n’umukobwa we cyane ko ngo we yanze kwinjira mu nzu nk’abandi.

Yari yagiye gusura sekuru i Kirinyaga ubwo ibi bintu bibabaje byabaga.Uyu mukobwa ngo yari atuye ahitwa Embu muri Kenya. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06