Umunyamakuru Christian Rolenzo Musangamfura yamaze kwerekeza kuri SK FM

Aug 2, 2025 - 00:52
 0
Umunyamakuru Christian Rolenzo Musangamfura yamaze kwerekeza kuri SK FM

Umunyamakuru Christian Rolenzo Musangamfura yamaze kwerekeza kuri SK FM

Aug 2, 2025 - 00:52

Nyuma yigihe gito amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranya mbaga ko umunyamakuru Rolenzo musangamfura wakoreraga RBA yahagaritswe amezi 2 kubera ibibazo yagiranye na mugenzi we bakoranaga yerekeje kuri SK FM

Nyuma y'iminsi micye Rolenzo Christian Musangamfura wakoreraga Radio Rwanda ahagaritswe igihe kingana n'amezi abiri kubera ubushyamirane yari yagiranye na mugenzi we Reagan Rugaju bakoranaga kuri Radio Rwanda mu kiganiro urubuga rwimikino kuri ubu Rolenzo yamaze guhabwa ikaze kuri SK FM ivugira kuri 93.9 FM iyi ni Radio imaze igihe gito ishinzwe n'umunyamakuru Sam Karenzi aho Rolenzo agiye kujya akorana na Sam Karenzi nubundi bakoranye igihe gito kuri FINE FM mbere yuko rolenzo yerekeza kuri Radio Rwanda. 

Rolenzo yarwanye na mugenzi we Rugaju Reagan kuwa 26 kamena ubwo Radio Rwanda yari yagiye I karongi muri gahunda ya RBA hafi yawe. Bikimara kumenyekana Radio Rwanda yahise ihagarika rolenzo amezi abiri. 

Rolenzo ni umunyamakuru ukomeye ndetse ukunzwe na benshi mu kubera ijwi ryiza ndetse benshi bamuzi mu kiganiro cya Radio Rwanda urubuga rwimikino by'umwihariko mu makuru yo hanze y'ikibuga. 

Rolenzo ni umunyamakuru wagiye akora ku ma Radio atandukanye hano mu Rwanda aho yatangiriye umwuga we w'itangazamakuru ku Radio musanze nyuma akaza gukomereza I Kigali kuri Radio Rwanda yaje kwerekeza kuri fine FM nyuma ajya kuri Radio 10 aho yaje no kuva asubira kuri Radio Rwanda. 

SK FM ndetse na rolenzo babinyujije ku mbuga nkoranyanyambaga bakaba batangaje rolenzo yamaze kuba umunyamakuru wa SK fm aho nka rolenzo ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga ze yagize ati "nkunda abanshaka" ndetse SK FM ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zayo ikaba yatangaje ko rolenzo bamuhaye ikaze. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089