Umunyamakuru Irene Murindahabi agiye gukora ubukwe
Umunyamakuru Irene Murindahabi agiye gukora ubukwe
Murindahabi Irene, umunyamakuru umaze kwamamara mu biganiro by'imyidagaduro agiye gukora ubukwe n'inkumi iba mu gihugu cy'ububiligi.
Nyuma y'igihe kinini uyu musore uri mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda Abakunzi be bamusaba kuva mu ngaragu, kera kabaye yaje gukura mu rujijo abatekerezaga ko bitari vuba nk'uko ibindi byamamare bibigenza.
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026 nibwo uyu Murindahabi Irene yashyize hanze iby'urugo yitegura kubaka ubwo yashyiraga hanze amatariki y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Liliane bari hafi gukora ubukwe nk'uko yabigaragaje mu butumwa buherekejwe n'amafoto yabo yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Irene Murindahabi yatangaje inkuru y'ubukwe bwe yifashishije umurongo uboneka muri Yeremiya 29:11 ugira uti "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma" ibi bikaba byahamije ko iyi nkuru ari ukuri kuzuye bitandukanye n'ibyateye muri iyi Minsi byiswe agatwiko.
Irene na Liliane bazakora ubukwe kuwa 15 Kanama 2026 nk'uko yabigaragaje muri iyi nteguza yabwo ndetse Kandi amakuru akaba avuga ko imwe mu mihango y'ubukwe bwe izabera mu mahanga aho Umukunzi we asanzwe aba.
Biravugwa ko Kandi Irene Murindahabi ashobora kuba aherutse guhura n'uyu mukunzi we mu gihugu cy'ububiligi cyane ko hari n'amafoto yabo yagiye agaragara bari kumwe.






